Ibyo wamenya kuri Kamala Hariss, umugore wa mbere watorewe kuba Visi Perezida w’Amerika

Kamala Devi Harris, umugore uzaba yungirije Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishimiye kuba ari we mugore wa mbere wanditse amateka yo kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva kuri George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1789 kugeza kuri Donald Trump uri ku musozo y’ingoma ye, nta wundi mugore wigeze atorerwa uwo mwanya wa Visi Perezida.

Ni ibintu byashimishije Kamala Harris cyane kuko nubwo yari asanzwe ari umusenateri uhagarariye California.

Uyu mugore ubwo yari amaze kubona ibyavuye mu matora, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Turabikoze, Joe turabikoze. Ni wowe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakurira!”

Uyu mugore yavukiye mu Mujyi wa Oakland, kuwa 20 Ukwakira 1964, ubu afite imyaka 56 y’amavuko. Yavutse ku babyeyi bombi b’abimukira. Nyina ni Umuhindekazi, na ho Se yavukiye muri Jamaica, akaba afite igisekuru muri Afurika.

Ababyeyi ba Kamala Harris ni Donald Harris na Shyamala Gopalan Harris, batandukanye Kamala afite imyaka itanu gusa.

Ababyeyi be bamaze gutandukana yabanje kurerwa na nyina Shyamala Gopalan Harris, uyu yari umushakashatsi ku ndwara za kanseri ariko akaba n’impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu ijambo rya mbere yavuze amaze gutorwa, yashimiye cyane nyina wamureze. Ati “Wenda ntiyigeze atekereza ko ibi ari njye bizabaho, ariko yizeraga ko muri Amerika ibihe nk’ibi bizabaho.”

Yakomeje avuga ko nubwo ari we mugore wa mbere ubaye Visi Perezida, yizeye ko atari we wa nyuma.

Ati “Nubwo ndi uwa mbere muri biriya biro, si njye uzaba uwa nyuma kuko buri mukobwa wese urimo kunyumva arabona muri iki gihugu bishoboka.”

Kamala Harris yize amategeko muri kaminuza zikomeye ari zo Howard University na University of California Hastings. Kwiga amategeko byaramuhiriye kuko kuva muri 2003 yabaye umushinjacyaha uzwi cyane i San Francisco, ndetse byaje gutuma aba intumwa nkuru ya Leta ya California.

Icyo gihe nabwo ni we wari ubaye umugore wa mbere ndetse n’umwirabura wa mbere wari ugeze ku ntebe y’Intumwa nkuru ya Leta ya California.

Yakunze kugaragara mu nkundura zo kumvisha abantu amategeko, kandi kubera ko yari yaranabaye umushinjacyaha uzwi cyane byatumye agira ijambo rikomeye. Ibi byaje gutuma atorerwa umwanya w’umusenateri muri 2017.

Yakunze kunenga cyane imikorere ya Polisi yo guhohotera abirabura ndetse yagaragaje kenshi ko adashyigikiye ivanguraruhu rikorerwa abirabura no gutsikamira abakene, agashyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwa muntu. Ibi byatumye rubanda rurushaho kumukunda.

Harris yakuze akunda umuco w’abirabura ndetse yakunze kugaragaza ko atewe ishema no kuba umwiraburakazi. Avuga ko nyina yari yarihebeye umuco w’abirabura batuye muri Oakland ndetse ngo yakunze kuwumutoza we na murumuna we witwa Maya.

Harris mu rwego rwo kugaragaza ko yishimira kuba umwirabura, yabyanditse mu mateka ye (autobiography), aho agira ati”Mama yari azi neza ko arimo kurera abakobwa babiri b’abiraburakazi. Yari azi neza ko aho yimukiye njyewe na Maya bagombaga kudufata nk’abiraburakazi, kandi yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo dukure twifitiye icyizere kandi dutewe ishema no kuba abiraburakazi.”

Ahantu Harris yakuriye, ni kamwe mu duce twagize umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage ku buryo byabaga bigoye ko umuntu yabasha kugaragaza ubushobozi mu bya politiki ngo abashe kumenyekana ku rwego nk’urwa Harris.

Harris avuga ko kaminuza y’abirabura yitwa Howard University, imwe muri kaminuza zizwi cyane i Washington, D.C. no ku isi hose, ari yo yagize uruhare rukomeye cyane mu kumutoza ikamugira uwo ari we uyu munsi.

Ababanye na we muri kaminuza bamuzi nk’umukobwa wakundaga kuganira ibya politiki cyane, agategura ibiganiro mpaka bivuga kuri politiki.

Harris yakunze kugaragaza ibitekerezo birwanya ivangura abirabura bo muri Afurika y’Epfo bakorerwaga mu cyiswe apartheid yabaye hagati ya 1948 na 1990.

Harris kandi ngo yakunze kugaragaza ko ashyigikiye ibitekerezo bya Martin Luther King, umuvugabutumwa wanabaye impirimbanyi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko kuba yarakomotse ku gisekuruza cy’abantu bakolonijwe, kandi akaza gukura mu gihe isi yari yugarijwe n’ivangura rishingiye ku ruhu, ngo yumvaga ari inshingano ze kugira icyo akora nk’umuntu wari warabashije kwiga akagera kure.

Ngo yumva umuntu adakwiye kuyobora bitewe n’ibara ry’uruhu cyangwa inkomoko ye, ahubwo we ashyigikira ko ubushobozi bw’ibitekerezo ari bwo bukwiye kwicaza umuntu ku ntebe y’ubuyobozi.

Muri 2014 Kamala Harris afite imyaka 50 nibwo yashakanye n’umunyamategeko Doug Emhoff wari ufite abana babiri, icyo gihe Harris yiyemeje kurera abo bana ariko abasaba kutazigera bamwita mukase ahubwo ngo mu biganiro bagiranye bemeranyijwe ko bazajya bamwita ‘Mama’ kuko ngo we yumvaga ari mama wabo.

Nadia Brown wigisha isomo rya Politiki muri kaminuza ya Purdue University yabwiye BBC ko Kamala Harris ari urubuto rw’umurage w’abandi bagore benshi b’abirabura bagerageje kwiyamamaza ntibatsinde.

Mu gihe agiye kwijira muri White House, abenshi bamutezeho byinshi cyane cyane abumvaga uburenganzira bwabo bwarahutajwe kuko bamuziho kutanyuranya n’amahame y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko y’igihugu muri rusange.

@igicumbinews.co.rw