Ibyo wamenya kuri Sex / Life filime irimo umugore wikundira gusambana n’abasore

Kuva tariki 5 Kamena 2021, filime yiswe Sex / Life yashyirwa ku rubuga rwa Netflix ikomeje kugarukwaho na benshi hirya no hino ku Isi.




Iyi filime kuva yajya ahagaragara abantu batandukanye bakomeje kugenda bayivugaho cyane kuri za Twitter, Instagram, TikTok no mu matsinda (groups) ya za WhatsApp buri wese aba avuga ibyo yabonye cyangwa yakuye muri iyi filime.

Urubuga rwa Netflix rukomeje kugarukwaho cyane muri iyi minsi aho abantu basigaye bafite umwanya uhagije wo kureba sinema kubera gahunda ya guma mu rugo, yaje bitewe n’ icyorezo cya COVID-19.

Nyuma ya filime yitwa ‘365 Days’ yaciye ibintu kuri Netflix mu minsi yashize, ubu iyitwa ‘Sex/Life’ ziri mu mujyo umwe, ubu niyo igezweho ndetse iri mu ziri kugarukwaho ku Isi ziri kuri uru rubuga.




Iyi filime ‘Sex/Life’ ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

Ivuga ku nkuru y’umugore w’abana babiri witwa Billie Connelly (ubusanzwe witwa Sarah Shahi) ukina yashakanye n’umugabo witwa Cooper Connelly we ubusanzwe yitwa (Mike Vogel).

Billie Connelly nyuma yo kurushinga n’uyu mugabo Cooper nubwo aba ari umugabo mwiza w’igikundiro ubaniye neza Umugore we, uyu mugore Billie ntabwo anyurwa n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina ku buryo atangira kujya yibuka uko yayikoranaga n’umusore Brad Simon bakundanye kera atarashaka Cooper .

Uyu mugore burigihe iyo yabaga akora imibonano n’umugabo we bashakanye yabaga atekereza umusore bakundanye kera wamugezaga kubyishimo byanyuma mu gutera akabariro.

Nyuma uyu mugore Billie Connelly igihe kiragera agatangira kwandika inkuru y’ubuzima bwe bw’urukundo rwe n’uwo musore buba bwiganjemo ibihe byiza bagiranye mu gutera akabariro aba akumbuye.

Nyuma umugabo we, Cooper Connelly aza kugwa ku nyandiko y’uyu mugore we muri mudasobwa akamenya uburyo akundamo gutera akabariro akaba ari nabwo atangira kujya akoresha kugirango yiyegurire umutima w’umugore we .

Sizoni (Season) ya mbere ya ‘Sex/Life’ ifite ibice umunani.

Iri mu bwoko buzwi nka Erotic Movie cyangwa Soft Pornographie zoroheje.

Igaragaramo Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly, Mike Vogel ukina ari Cooper Connelly, Adam Demos ukina ari Brad Simon na Margaret Odette ukina nka Sasha Snow.

Nkuko imibare ibigaragaza Sex/Life’ mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga iri kugarukwaho cyane bamwe bakavuga ko irimo ibyo abantu banyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Nk’uwitwa @Wizarab10 yanditse kuri Twitter agira ati “Iyi filime y’uruhererekane ya Sex/Life ivuga ku kibazo rusange mu buzima bwa muntu. Ukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi bagushimisha mutashyingiranwa ariko ugahura n’umusore ufite ejo hazaza kandi uguha amahoro ariko nyuma ugatangira kumunenga kutagushimisha mu gutera akabariro.”

Hari undi wanditse agaragaza ko kureba iyi filime byatumye agira amatsiko menshi yo kumenya ibigorana mu rushako birimo n’ibijyanye no gutera akabariro.

Hari n’abandi bavuze ko kureba iyi filime ntaho bitandukanye no kureba ‘Pornographie’.

Hari nabandi basore baganira bagaragaza ko buriya kugirango gushaka Umugore utari Isugi ibi biri muri iyi filime nawe bishobora kuba byakubaho.



 

Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: