Icyamamare muri Tennis Maria Sharapova yakiriwe na Perezida Paul Kagame

Maria Sharapova ni umukinnyi wa Tennis ukomeye ku isi mu bagore, uri mu biruhuko. Kuri uyu wa gatatu yatangaje ko yasuye ingagi zo mu birunga mu Rwanda.

Mu ijoro ryakeye yatangaje ko yabonanye na Perezida Paul Kagame.

Maria Sharapova uri mu kiruhuko yashimiye umwanya yahawe na Perezida Kagame n’umuryango we, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati “Byari iby’agaciro guhura nawe, Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. Rwanda uri umwihariko.”

Maria Sharapova w’imyaka 32 ni Umurusiyakazi uba muri Amerika kuva mu 1994.

Ku rutonde rw’isi rw’abakinnyi ba Tennis b’abagore bakomeye kurusha abandi bagikina aza ku mwanya wa gatatu inyuma y’abavandimwe Serena na Venus Williams.

Mu 2005 nibwo bwa mbere yabaye nimero ya mbere ku isi, umwanya yagiye afata mu bihe binyuranye kugeza mu 2012. Ni we Murusiyakazi wa mbere wari ugeze aha.

Yatwaye amarushanwa atanu akomeye ya Tennis ku isi; Roland Garros ebyiri, na rimwe rimwe mu ya Australian Open, Wimbledon na US Open.

Mu 2011 ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihangange 30 b’abagore baranze amateka ya Tennis; mu gihe cyashize, igihe cy’ubu n’ikizaza.

Forbes ivuga ko yabaye umukinnyi wa Tennis winjije amafaranga menshi imyaka 11 yikurikiranya kuva mu 2001 aho yabariwe kwinjiza agera kuri miliyoni 285 z’amadolari y’Amerika.

Muri Australian Open ya 2016 yarapimwe basanga yakoresheje ikinyabutabire meldonium kibujijwe mu marushanwa, ahita ahagarikwa gukina Tennis imyaka ibiri.

Nyuma yaje koroherezwa igihano cye kivanwa ku myaka ibiri kigirwa amezi 15, yongeye kugaruka mu marushanwa muri 2017.

Umwaka ushize yatangije gahunda yo gufasha abagore batangije imishinga yo kubateza imbere ahanyuranye ku isi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author