Icyateye Lionel Messi gutandukana na FC Barcelona
Rutahizamu w’ikirangirire ku Isi Lionel Messi wari usanzwe akinira ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne, yaciye ukubiri n’iyi kipe nyuma yo kutumvikana kubyerekeye imishahara y’amasezerano mashya.
Gutandukana kwa Lionel Messi na FC Barcelona kwakunzwe kuvuga cyane ariko bikarangira bitabaye, ikindi kandi n’abafana ubwabo ntibabyiyumvishaga ko byashoboka kuko uyu mukinnyi n’ikipe byari nk’umwana na Se dore ko yayigezemo muri 2003.
Kuva Messi yatangira gukinira FC Barcelona muri Kamena 2003, uyu mukinnyi yayibereye inkingi ya mwamba ndetse nawe anayubakiramo ibigwi bikomeye.
Uyu mwaka ni bwo amasezerano ye yageze ku iherezo muri Barcelona ariko nk’uko byari bisanzwe, amasezerano ye kuyongera byarangiye byanze bitewe n’ikibazo cy’amafaranga.
Messi yahembwaga Miliyoni 600 z’Amanyarwanda mu cyumweru, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ryari ryasabye iyi kipe ko uyu mukinnyi kugira ngo yandikwe mu bakinnyi bazakina La Liga agomba kubanza kugabanyirizwa umushahara.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kanama 2021, ni bwo Barcelona Messi yagezemo afite imyaka 13 yatangaje ko itazakomezanya n’uyu mukinnyi kubera kutumvikana ku mafaranga uyu mukinnyi yahabwaga.
Barcelona ifite ikibazo cy’amikoro kuva Covid-19 yagera ku Isi aho yagiye igabanya imishahara y’abakinnyi ndetse byagombaga gukomeza no muri uyu mwaka.
Lionel Messi yiyambuye umwenda wa Barcelona amaze kuyikinira imikino 520 ayitsindira ibitego 474 ubu ibisigaye ni amateka. Messi arakomeza kuba nta kipe afite kugeza igihe azabona ikipe yerekezamo mu mwaka ugiye kuza.
Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2021, FC Barcelona yatangaje ko impande zombi (Messi na Barcelona) zibabaye cyane bitewe n’uko Messi atandukanye n’iyi kipe yamwifuzaga cyane kandi nawe akaba yifuzaga gukomeza kuyikinira. Iyi kipe yashimiye byimazeyo Messi ku kazi keza yabakoreye mu myaka yose amaze muri iyi kipe.
Ubu ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iyi nyenyeri ikomoka mu gihugu cya Argentina ni ikipe ya Paris Saint German yo mu gihugu cy’ubufaransa.
Didier Maladonna/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: