Icyihishe inyuma y’ibaruwa Sadate yandikiye Perezida Kagame hajemo n’abarwanya igihugu
Ibi birego biraremereye cyane, dore ko bimwe muri byo ari ibyaha bihanishwa igifungo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda.
Ibikubiye mu ibaruwa ya Munyakazi byavugishije benshi hanze aha, bamwe bibaza impamvu yamuteye gutegereza iki igihe cyose, agahitamo kubivuga ari uko ubuyobozi bwe busa n’aho buri mu marembera nyuma y’uko asabwe kwegura ndetse ku wa Mbere nimugoroba, Komite Nyobozi ayoboye ikaba yarahagaritswe.
Munyakazi yavuze ko abo bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports bamurwanya, ko “bakoresheje ibinyamakuru by’abantu bo muri RNC n’abandi barwanya igihugu” bakamwandikaho inkuru zigambiriye “kunteranya n’Abanyarwanda”.
Imvugo ya Munyakazi muri iyi baruwa yumvikanisha neza umugambi we, utari urundi rukundo rwa Rayon Sports, ahubwo uganjwe no gushaka kugaragara neza no gukora buri kimwe cyose ngo agume ku buyobozi.
Ibyari ibibazo by’imbere muri Rayon Sports byahindutse politiki
Bimenyerewe ko agateye kose mu Rwanda, imbuga za RNC n’ibindi binyamakuru by’abarwanya igihugu bigasamira hejuru. Nubwo yaba ari ikintu cyatejwe n’ibiza, abo muri uyu mutwe bashaka abo bagitwerera. Barabifata bakabihindura impamvu za politiki mu rwego rwo kurangaza abantu ndetse no gukuririza ibiba byabaye ariko ntawabibasabye.
Kuvuga ko mu myaka yashize ubwo Rayon Sports yajyaga gukina muri Afurika y’Epfo na Mozambique, yashyigikiwe n’abanyamuryango ba RNC, ibyo ni ibisanzwe bishoboka kuko mu myaka iyi kipe yashinzwe mu 1968 imaze, yakunzwe na benshi kandi b’ingeri zitandukanye, barimo n’abaranzwe n’amateka atari meza, ibyo nta gitangaza kirimo. Kuba umuntu rero hari amabi yakoze, ntibimukura ku mutima ibyo yakunze kera.
Munyakazi yavuze ko kandi abo bayobozi bavuze ko bashaka kuzarimbura Rayon Sports nk’uko barimbuye MDR, ibi ngo bakabigaragaza ngo binyuze mu nkuru bakwirakwiza bangisha Ubuyobozi bw’igihugu abaturage.
Kuba Munyakazi yakwandika atya bigaragaza neza ko ibibazo by’imbere muri Rayon Sports, yabigize ibya politiki ku buryo ashaka kugonganisha leta n’abahoze bayobora ikipe cyangwa se kubacecekesha kugira ngo mbere yo kugira ikindi bakora, babanze gukurikiranwa na Leta kubera ibyo bavugwaho.
Bigaragara ko ibyo Munyakazi yakoze ari nka bimwe bavuga ngo “Tura tugabane niwanga bimeneke”, aho yashatse kwereka abahoze bayobora Rayon Sports ko aho kugira ngo ave muri Rayon Sports bayinjiremo, na bo batazigera bongera kuyiyobora kubera ibyo abashinja.
Wakwibaza uburyo umuntu ukunda ikipe ashobora kuvuga ko yaguraga abasifuzi (imikino) ibyo mu ndimi z’amahanga bita match-fixing, icyaha FIFA yanga urunuka, gishobora gutuma ubuyobozi buhanwa n’ikipe ikaba yahanwa bikomeye, ikurwaho amanota, kwamburwa ibikombe cyangwa kumanurwa mu cyiciro runaka nk’ibyigeze kuba kuri Juventus yo mu Butaliyani.
Munyakazi yaciriye isiri Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro
Kuvuga ko abahoze bayobora Rayon Sports banyereje miliyoni 239 Frw mu misoro, bishobora guteza ikibazo gikomeye ikipe kuko byanze bikunze bishobora kuzakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro bityo ikipe ikaba yabiiryozwa ndetse ikaba yahabwa n’ibindi bihano bihanitse.
Ubusanzwe iyi kipe uko ibayeho, bishingira ku mikoro y’abakunzi bayo uhereye ku bayobozi, aho benshi mu bayiyoboye n’ubu bataka ibihombo by’ayabo bashoyemo. Hari amakuru avuga ko mbere y’uko Munyakazi ajya ku buyobozi bwa Rayon Sports, hari amafaranga yo kugura abakinnyi yari yaratanze, ubu akaba asabwa kuyivamo ataragaruza ayo yashoye.
Mu mezi atageze ku icumi atowe, nta kintu yari yagakoze cyakwinjiza amafaranga ku buryo agaruza aye. Ni ukuvuga ngo nk’umukino wa APR FC na Rayon Sports winjiza menshi, ntawo yakiriye ndetse nta mukinnyi n’umwe nibura yagurishije nk’ibihumbi 50 by’amadolari ngo akuremo aye.
Bivugwa ko mu cyumweru gishize yagiranye inama na bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports bakamusaba kwegura, undi akababwira ko babanza kumuha amafaranga yashoye mu ikipe, bamubwiye ko ubu nta yahari, niko gutsimbarara kuko ngo atizeye ko yazayabona aramutse avuyemo kuko ngo “Rayon Sports irambura”.
Kuki Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame?
Kuba abagize ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports bose barahurije hamwe bagasaba Munyakazi kwegura, nyuma y’uko anasabwe na FERWAFA kumara amezi atandatu atagera mu bikorwa birebana n’imikino, bisa n’aho yatewe umugongo ku mpande hafi ya zose.
Ibi biza bikurikiye uburyo yitwaye mu bibazo yagiranye n’abakinnyi batakaga inzara kubera kumara igihe kinini badahembwa, nabo bamutera umugongo bamushinja guhagarika amasezerano yabo nta nama abagishije.
Byaje guhumira ku mirari ubwo yirukanaga Michael Sarpong amuziza ko yamuvuzeho amagambo atishimiye, benshi mu bafana ba Rayon Sports baramwijundika, ari nabyo byabaye nk’imbarutso yo kurushaho gutogota kw’ibibazo bye muri Rayon Sports.
Guterwa umugongo n’abafana, abari bamwungirije n’Umuryango wa Rayon Sports, byiyongera ku bihano bikarishye bya FERWAFA, byatumye Munyakazi asa n’uwagoswe n’ibibazo ku mpande zose, ku buryo ikarita asigaranye zo gukina ari hafi ya ntazo.
Ikitumvikana ni uburyo nyuma y’iminsi itatu gusa yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere [RGB], akamenyesha n’izindi nzego zirimo Minisiteri ya Siporo, RIB na Polisi y’Igihugu ibibazo by’imiyoborere biri mu ikipe, yahise yandikira n’Umukuru w’Igihugu nta gutegereza ko izo nzego zindi yandikiye nibura zimusubiza.
Nta rundi rwego yari yagejejeho ibibazo biri mu ikipe, habe na FERWAFA; icyo yakoze ni ukwitabara mu gihe gito kuko yabonaga ko bisa n’ibyarangiye, yaramaze gukurwa ku buyobozi.
Kwandikira Perezida Kagame ashinja ibintu bikomeye bamwe mu bagize Umuryango Rayon Sports birimo kunyereza imisoro, gukorana n’abanzi b’igihugu ndetse no kunyereza umutungo, byerekana ko Sadate yashatse icyatuma ibyari ibibazo by’imbere muri Rayon Sports byakwinjiramo ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu rwego rwo kwigobotora uruhuri rw’ibibazo bimukikije nta n’ubufasha afite, ahanini agamije ko nk’uko we ari mu kaga gakomeye, yashyira mu kandi abamusaba kwegura bityo nawe akabihimuraho.
Uburyo Ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate bwaterewe icyizere
Ubwo Munyakazi Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019, nta bantu benshi bari bamuzi muri iyi kipe, gusa yari azwi mu mushinga wa MK Sky Vision wari utangiye kumenyekana muri Rayon Sports kubera igitekerezo yari yaragejeje ku buyobozi cyo kubaka Stade ya Gikundiro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.
Munyakazi yaje avuga ko ubuyobozi bwe bugiye gukorera mu mucyo ndetse abafana ba Rayon Sports bazajya bamenyeshwa ikoreshwa ry’umutungo w’ikipe.
Kuva muri Kanama, Rayon Sports yabonye abafatanyabikorwa benshi barimo Ritco, MoGas, Gas Oil, Airtel n’abandi. Amafaranga ubuyobozi buvuga ko bwabonye ni ayo Radiant yahaye iyi kipe miliyoni 14 Frw mu mwaka ushize naho Airtel itanga hafi miliyoni 4 Frw mu gihe abandi bari bakiri mu igerageza ryo kureba niba hari icyo na bo bakwinjiza binyuze mu ikoreshwa rya MK Card.
Ibi byiyongeraho gushwana na SKOL nk’umufatanyabikorwa mukuru w’ikipe, aho ikipe yanze amacumbi yubakiwe n’urwo ruganda ndetse imikoranire n’impande zombi isa n’ihagaze burundu, aho byari bigeze mu kuba amasezerano yaseswa.
Hejuru yabyo hari kuba abakinnyi benshi baguzwe n’ikipe batarahawe ibyo bagombwa ndetse bakaba baheruka umushahara wa Mutarama 2020.
Kuba Rayon Sports ayoboye, yaranze kwitabira Igikombe cy’Ubutwari 2020 nabyo ntibyishimiwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports kuko icyari kigamijwe atari uguhangana byo kurushanwa, ahubwo ko ari uguha agaciro intwari zitangiye u Rwanda.
Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Musangwa Arthur iyi nyandiko yatambutse bwa mbere mu kinyamakuru Igihe kuri uyu wa kabiri Tariki 26, Gicurasi, 2020.
@igicumbinews.co.rw