Icyo Gatabazi n’abandi bayobozi batangaje nyuma yo gushyirwa mu nshingano nshya

Ibyishimo ni byose ku bayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika, aho bose biyemeje kuzasigasira icyizere bagiriwe, kandi bagakorera u Rwanda batizigamye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasakaye, ririho amazina mashya y’abayobozi cyane mu nzego zikunda guhura n’abaturage mu buzima bwa buri munsi uhereye kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uyu mwanya wariho Prof Shyaka Anastase wahawe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, wahise asimburwa na Dancilla Nyirarugero.

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wariho Dr Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Soraya yahise asimburwa na Beata Habyarimana ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Undi wahawe umwanya ni François Habitegeko wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba nyuma y’igihe ayobora Akarere ka Nyaruguru ndetse mu mwaka ushize w’imihigo kaje imbere y’utundi twose.

Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’Igihugu mu gihe cy’imyaka icyenda nyuma akagirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yongeye guhabwa imirimo aho yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

Umugambi ni umwe: Gukora batizigamye

Soraya Hakuziyaremye yinjiye muri Guverinoma mu mpinduka zakozwe ku wa 18 Ukwakira 2018, aba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali muri Ecole Belge de Kigali aho yasoje mu Mibare n’Ubugenge.

Nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles yiga mu Ishuri ry’Imari rya Vlerick. Yaje gusoza amasomo ye mu bijyanye n’imari ndetse no kumenyekanisha ibicuruzwa muri Université Libre de Bruxelles.

Yamaze imyaka ine akora muri Bank of New York guhera mu Ukuboza 2002 nyuma aza kuhava ajya muri BNP Paribas Fortis i Bruxelles aho yakoze imyaka itandatu.

Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda amara imyaka ibiri n’igice akora nk’Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mbere yo kujya gukora mu kigo gikomeye cy’Imari cyo mu Buholandi, ING Group aho yanabaye na Visi Perezida wacyo mu Bwongereza.

Nyuma y’itangazo rimugira Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yifashishije urukuta rwa Twitter maze ashimira Perezida Kagame ku bw’icyizere yongeye kumugirira.

Ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’icyizere n’amahirwe ampaye yo gukora muri Banki Nkuru y’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko azitangira inshingano nshya ahawe, ndetse ashimira itsinda bakoranye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Gasana yagarutse ku cyizere yagiriwe

Muri Gashyantare 2019, IGIHE yasuye Gasana Emmanuel mu byari ibiro bye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho yari Guverineri wayo. Ni umwanya yari agiyeho nyuma y’imyaka icyenda ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu.

Namubajije niba kuva ku mwanya w’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, akagirwa Guverineri atari nko gusubira inyuma nk’uko benshi babivugaga icyo gihe maze ansubiza ati “Umukuru w’Igihugu arebye ibyo ushoboye n’ibyo wakora nyuma ya hariya hantu aguhaye akandi kazi, uhinduriwe imirimo kandi aguhaye akazi, icyo cyizere uretse n’aha kabone n’ubwo haba ari hasi. Narishimye cyane bikomeye, nta na rimwe namutenguha.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, Gasana yabwiye IGIHE ko yiteguye gukorana umurava akuzuza inshingano ze mu cyerekezo u Rwanda rwiyemeje.

Ati “Ubu icyo nakubwira ni uko nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yongeye kungirira. Ni iby’agaciro ntagereranywa. Niteguye kuzakorana umurava izi nshingano mpawe, kandi nzirikana impanuro n’umurongo duhora duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu mu cyerekezo u Rwanda twiyemeje.”

Yavuye ku bwa Agronome ageze ku kuba wa Minisitiri

Gatabazi w’imyaka 53 y’amavuko, yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n’imicungire y’ibiza n’itumanaho ndetse yiga amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n’urwego rw’ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w’abana bane.

Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ushinzwe ubuhinzi mu yahoze ari Komine Cyungo na Kiyombe mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’imyaka 12.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye yagize ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

Beata Habyarimana yigeze kuyobora iyari Agaseke Bank

Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ni mushya muri Guverinoma ariko si mushya mu rwego rw’imari yahawe kuyobora. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda hagati ya 1996 na 2000 mu bijyanye n’ubukungu.

Afite Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.

Usibye kuba Umuyobozi w’iyahoze ari Agaseke Bank limited yaje guhinduka Bank of Africa, yakoze muri Banki y’Abaturage ndetse no muri Bill & Melinda Gates Foundation.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bw’icyizere yamugiriye, avuga ko azitangira igihugu n’imbaraga ze zose.

Nyirarugero Dancille yari ari Umwarimu n’umwe mu bayobozi muri Anglican

Nyirarugero Dancille wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yigeze kuba umwe mu bayobozi mu Itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Shyira aho yari umwe mu bungirije Mbanda Laurent.

Yigishije muri Ines Ruhengeri ndetse ubu yari umwarimu muri Muhabura Integrated Polytechnic College. Muri iri shuri, ubu yari umuyobozi w’ishami rishinzwe Ibaruramari.

Muri Anglican, yamaze imyaka irindwi ari Umuyobozi wungirije w’ihuriro ryitwa Mothers Union.

Umwe mu bapasiteri bakoranye nawe yabwiye IGIHE ati “Ni umwe mu bakirisito bakuru kandi b’inyangamugayo, ni umubyeyi wibwiriza kandi w’umunyakuri.”

Yize Kaminuza muri Uganda, ndetse magingo aya ari kwiga ibijyanye n’uburezi bufite ireme muri Kaminuza yo mu Budage.

Habitegeko we wagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye, amwizeza ko azakorana umwete.

Ati “Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.”

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu

Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase

Gasana Emmanuel yongeye gukirwa Guverineri, nyuma yaho mu 2019 yari yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo ubu yahawe iy’Iburasirazuba

Habitegeko wari Meya w’Akarere ka Nyaruguru ubu ni Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba
Source: IGIHE
@igicumbinews.co.rw