Icyo Joe Biden yatangaje nyuma yo kurahirira kuyobora Amerika

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarahiriye kuyobora icyo gihugu, akaba yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.

Joe Biden yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Joe Biden yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’uko byari bisanzwe kuko hari hatumiwe abantu 200 gusa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe icyo gihugu cy’igihangange.

Nyuma yo kurahira, Joe Biden yahise yemezwa ko ari we Perezida wa Amerika, hanyuma afata ijambo, aho yashimiye abitabiriye uwo muhango, akaba yanavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.

Yagize ati “Nzaba Perezida wa bose, Perezida w’Abanyamerika bose, nzakorera abantoye n’abatarantoye kandi ndabasezeranya ko nzabigeraho dufatanyije. Murabona ko dufite Visi Perezida w’umugore, ibi bikaba byerekana ko impinduka zishoboka mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko Politiki itagomba gutuma Abanyamerika barwana cyangwa badakorana, abasaba gufatanya kugira ngo ibyo byose bihinduke, cyane ko yemeza ko bishoboka.

Ati “Ibibazo byose twanyuzemo twakomeje kubitsinda, dushobora gufatanya na bagenzi bacu tukabana mu mahoro, cyane ko nta terambere twageraho tutabanye neza. Ubumwe ni yo nzira yonyine dufite kandi tugomba kubikora nk’Abanyamerika, ibi nitubikora ntituzigera dutsindwa”.

Yavuze kandi ko hari byinshi byo gusana, cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyabatwaye abantu benshi, imirimo irahagarara ndetse hakiyongeraho n’ikibazo cy’iterabwoba, ati “Byose tugomba kubirwanya kandi tukabitsinda. Ubuzima bwanjye bwose bugiye guharanira kubanisha neza Abanyamerika kandi nkabasaba bose kunshyigikira”.

Uhereye iburyo: Perezida Biden na Madamu we hamwe na Visi Perezida Kamala Harris n
Uhereye iburyo: Perezida Biden na Madamu we hamwe na Visi Perezida Kamala Harris n’umugabo we

Mbere gato y’uko Joe Biden arahira, Visi Perezida we Kamala Harris ni we wabanje kurahirira kuzuzuza inshingano ze.

Joe Biden agiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 46 akaba aciye agahigo ko kuyobora icyo gihugu akuze kurusha abandi bose bamubanjirije kuko afite imyaka 78, mu gihe uwayoboye akuze mbere yari Ronald Reagan wavuye ku butegetsi afite imyaka 77.

Abahanzi Jennifer Lopez na Lady Gaga ni bo basusurukije ibirori by’irahira rya Joe Biden, Perezida ucyuye igihe, Donald Trump akaba atitabiriye ibyo birori nk’uko yari yarabitangaje mbere.

Umuhango wo kurahira wabereye ku nyubako ya Capitol isanzwe ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko
Umuhango wo kurahira wabereye ku nyubako ya Capitol isanzwe ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko
Barack Obama n
Barack Obama n’umugore we Michelle Obama na bo bari bahari

Obama yishimiye intsinzi ya Biden wahoze amwungirije
Obama yishimiye intsinzi ya Biden wahoze amwungirije
@igicumbinews.co.rw