Icyo Perezida Kagame yasubije abavuga ko Leta y’u Rwanda yashimuse Rusesabagina
Perezida Kagame yavuze ko Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda atatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko nk’uko umuryango we n’abawushyigikiye bakunze kumvikana babivuga.
Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane kubera filimi yiswe ’Hotel Rwanda’ yatawe muri yombi muri Kanama 2020.
Akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba yakoze anyujije mu mutwe yari abereye umuyobozi wa wa MRCD-FLN.
Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi umuryango we wakunze kumvikana uvuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ugahamya ko yashimuswe.
Ndetse na we ubwe ku giti cye, ku wa 17 Gashyantare ubwo yageraga imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka yavuze ko atajyanywe mu Rwanda ahubwo ko ’yashimuswe’.
Muri uru rubanza rwabereye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga, Rusesabagina yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kumwohereza ariko ntibabyemera, u Rwanda ruhitamo kumushimuta.
Ati “Ubwo urubanza rwategurwaga ni bwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.’’
Perezida Kagame yavuze ko atashimuswe
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Richard Quest kikajya hanze ku wa 17 Gashyantare 2021 yavuze ko nta guhonyora amategeko kwabayeho ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi.
Perezida Kagame yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bisa nk’aho ari we wizanye.
Ati “Byari binyuze mu mucyo kandi byubahirije amategeko. Mu by’ukuri ni nk’aho yizanye, yaba yaragenderaga ku binyoma ariko yakurikiye ibyo binyoma mu gukomeza gukora ibintu bitari byo n’ubundi yagiye akora ahashize.”
Perezida Kagame yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda ifite mu kumuzana i Kigali, ko ahubwo byakozwe n’umuntu bakoranaga kandi yari yarizeye.
Ati “Kumuzana i Kigali, cyangwa gutuma aza i Kigali no gushimuta cyangwa ubundi buryo bugaragara nk’ubutubahirije amategeko ni ibintu bitandukanye cyane.”
“Niba yarakoranaga n’umuntu i Burundi muri wa mugambi n’ubundi wo guhungabanya igihugu, urugero uwo muntu agafata umwanzuro wo kumuzana i Kigali, umuntu yakoranye na we yizeye kandi Guverinoma yari irimo irakorana n’uwo muntu yizeraga, ni gute guverinoma ifite uruhare muri icyo gikorwa ?”
Guhabwa ubutabera buboneye ni ngombwa
Muri uku kwezi, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi barateranye biga ku kibazo cya Rusesabagina banzura basaba u Rwanda ko yacibwa urubanza mu buryo buboneye.
Ni umwanzuro utaranyuze inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi ikwiye kumenya ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.
Abajijwe n’umunyamakuru icyizere ashobora guha amahanga ko Rusesabagina azaciribwa urubanza runyuze mu mucyo, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko aburanishwa mu buryo buboneye.
Ati “Rusesabagina, umuturage w’iki gihugu yakoze ibitari byo, yakoze icyaha. Numvise ko afite ubwenegihugu bw’ibindi bihugu, ibyo nta kibazo mbifiteho. Yakoze ikintu kibi kandi hejuru y’ibyo ari gukurikiranwa hamwe n’abandi bantu, ntari wenyine muri ibi byaha ari kuburanishwaho. Icyo nacyo ni ikintu gikwiye kwitabwaho, kumukura muri ibyo ukaba wamufata mu buryo bwihariye ntibizakunda.”
“Ikirego kiri mu rukiko, aba bantu bose bazaburanishwa kandi ni iby’ingenzi ko habaho kuburanishwa binyuze mu mucyo.”
Iki gisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko Rusesabagina yashimuswe kije nyuma y’iminsi mike, Pasiteri Niyomwungere Constantin yemereye itangazamakuru ko ariwe wagize uruhare mu kugeza Rusesabagina wari inshuti ye i Kigali.
Ku wa 17 Gashyantare bwari ubwa mbere Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa bahuriye mu rukiko nyuma y’ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo guhuza imanza zabo kuko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano.
Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.