Icyo wamenya ku kinyabutabire nitrate d’ammonium bivugwa ko aricyo cyaturikiye muri Liban
Liban iri mu cyunamo nyuma yuko abarenga 100 bishwe no guturika kw’ikinyabutabire cya ‘nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) naho abarenga 4,000 bagakomereka.
Croix-Rouge ishami rikorera i Beirut mu murwa mukuru wa Liban, ivuga ko ubu iri gukorana na minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu mu gushyiraho ubundi buruhukiro bw’abapfuye (morgues) bushya kuko ubusanzweho mu bitaro byaho bwarengewe ubushobozi.
Papa Francis ari mu bihanganishije Abanya-Liban.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Marwan Aboud, Guverineri wa Beirut, avuga ko uko guturika kwasize “abantu 300,000 badafite aho kuba”.
Yongeyeho ko ibyangiritse bibarirwa agaciro kari hagati ya miliyari 3 na 5 z’amadolari y’Amerika.
Gusa hari kwibazwa impamvu toni 2,750 za ‘ammonium nitrate’ zari zimaze imyaka itandatu zihunitse (zibitse) nabi ku cyambu.
Lina Khatib akuriye gahunda zo mu burasirazuba bwo hagati n’Afurika y’amajyaruguru mu kigo Chatham House cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku bibazo mpuzamahanga.
Madamu Khatib yibaza impamvu icyo kinyabutabire gishibora guturika cyari kibitswe ku bwinshi ahantu hegeranye n’inzu zituwemo n’abantu.
Yibajije ati: “Ni nde ucyeneye toni 2,750 za ‘nitrate d’ammonium’?”
“Birazwi ko iki kinyabutabire gikoreshwa mu gukora ibiturika ndetse biranazwi ko Hezbollah, umutwe witwaje intwaro wo muri Liban, ukunze gukora magendu y’ibintu nk’ibi ukabyinjiza muri Liban binyuze ku cyambu”.
“Rero birimo gushyira mu gaciro kuvuga ko Hezbollah ishobora kuba hari aho yaba ihuriye n’iyi ‘nitrate d’ammonium’ yaturikiye ku cyambu, ariko, birumvikana, haracyari kare cyane ho kubimenya”.
“Ariko byumvikane ko ibi atari ibintu bisanzwe. Urwego rw’ubuhinzi rwa Liban mu by’ukuri nta cyo rwungukiraga muri za toni z’ifumbire [nitrate d’ammonium ni n’ifumbire] zari zimaze imyaka itandatu ziryamye mu cyambu”.
‘Nitrate d’ammonium’ ni iki?
Ni ikinyabutabire gifite ikirango (formule/formula) cya NH₄NO₃
Guturika kwacyo kw’ejo bundi ku wa kabiri kwabaye nyuma yuko inzu ibikwamo ibicuruzwa bitandukanye – izi zizwi nka ‘warehouse’ cyangwa ‘entrepôt’ – cyari gihunitsemo, ifashwe n’inkongi y’umuriro.
Cyaturikanye imbaraga kuburyo cyumvikanye kugeza no mu gihugu-kirwa cya Cyprus (Chypre) kiri mu ntera ya kilometero 240 uvuye aho.
Amakuru avuga ko icyo kinyabutabire cyafatiwe mu bwato mu 2013. Bisa nkaho kuva icyo gihe cyari kibitswe aho ku cyambu.
Ariko se ubundi ‘nitrate d’ammonium’ ni iki?
- Ni ikinyabutabire kimenyerewe gukoreshwa mu nganda, gikoreshwa ahanini nk’ifumbire mu buhinzi
- Kiri no mu by’ingenzi bikoreshwa mu gukora intambi ziturika zifashishwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
- Cyo ubwacyo nticyituritsa, gifata inkongi y’umuriro gusa iyo gihuye n’ibituma gishya
- Iyo gituritse, gishobora gusohora imyuka y’uburozi irimo nk’uwa ‘nitrogen oxides’ n’uwa ‘ammonia gas’
- Hari amategeko akaze ajyanye no kubika iki kinyabutabire: aho kibitse hagomba kuba hakoze kuburyo hatamenerwamo n’umuriro (fire-proof), nta myenge (nk’iyacamo amazi) hafite, nta mpombo cyangwa indi miyoboro ihari iki kinyabutabire gishobora gucamo.
@igicumbinews.co.rw