Ifi yishe umugore arimo koga
Bwa mbere muri leta ya Maine iri mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifi nini yo mu bwoko bwa ‘white shark’ yishe umugore wari mu nyanja yoga.
Kuwa mbere, uyu mugore yariho yogera hafi y’ikirwa cya Bailey kiri hafi y’umujyi wa Portland ubwo iyi fi yo mu bwoko bw’iz’inkazi yamuteraga.
Julie Holowach w’imyaka 63, w’i New York wari uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru niwe wishwe n’iyi fi mu gitero kidasanzwe kuko amazi yo muri aka gace ubu ari akazuyazi.
Madamu Holowach yariho yoga ari kuri metero 18 gusa uvuye ku nkombe, yoganaga kandi n’umukobwa we Mackerel Cove ubwo iyi fi yabateraga nk’uko ikinyamakuru Portland Press Herald kibivuga. Umukobwa we ntacyo yabaye.
Tom Whyte yabwiye iki kinyamakuru ko yabirebaga ari hejuru mu biro bye biri hafi aho ku nyanja.
Ati: “Nabanje kumwumva aseka mu byishimo, hashize akanya numva Julie atangiye kuvuza induru asaba ubufasha.
“Muri ako kanya ahita amanuka munsi. Bigaragara ko hari ikintu kimukuruye”.
Bwana Whyte avuga ko umukobwa wa Jullie yari yatangiye koga asanga nyina.
Undi wabonye uko byageze yabwiye Press Herald ko yabonye “amaraso menshi cyane mu mazi”.
Abantu babiri bakoresha ubwato butoya babashije kugarura Madamu Holowach ku nkombe, haje n’imodoka ifasha abarwayi ariko nyuma biza kuvugwa ko yapfuye.
Agace k’iryinyo habonetse aho byabereye katumye bemeza ko yatewe n’ifi nini yo mu bwoko bwa ‘white shark’ nk’uko umutegetsi w’aha abivuga.
Holowach bivugwa ko yari yambaye umwenda wo kogana w’ibara risa n’uruhu rw’inyamaswa zo mu mazi zitwa ‘seals’, bivugwa ko iyi fi yaketse ko ari iriya nyamaswa.
Aya mafi Manini yakunze kuboneka ku mwaro wa Maine mu bihe by’impeshyi aho izi nyamaswa za ‘seals’ zoga mu mazi yaho.
Indi nshuro imwe ifi nk’iyi yasagariye umuntu muri Maine, ni mu 2010 ubwo umuhanga mu gucubira mu mazi yaterwaga nayo ariko akahava amahoro adakomeretse nk’uko Press Herald ibivuga.
Mu byumweru bishize, amafi yo mu bwoko bwa ‘sharks’ yakunze kugararagara ku nkengero z’umwaro w’iburasirazuba bushyira amajyaruguru ya Amerika, cyane cyane muri New York.
Ajya aboneka kandi ahitwa Cape Cod muri Massachusetts aho mu 2018 umuntu ukora siporo yo kunyerera ku mazi (surfing) yishwe na bene iyi fi.
@igicumbinews.co.rw