Ifoto y’Urwibutso: Abakinnyi bo muri NBA y’abagore banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Abakinyi bo muri NBA y’Abagore bava mu kibuga nyuma yo kwanga kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Abakinnyi b’ikipe ya Seattle Storm n’iya New York Liberty banze kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahitamo kuva mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor.

Talyor yari umugore w’umwiraburakazi wakoraga mu buvuzi, akaba yarishwe arashwe n’abapolisi bamusanze iwe i Louisville muri Werurwe uyu mwaka, ariko nta wigeze akurikiranwaho icyo cyaha.

Ubwo Shampiyona ya NBA y’Abagore (WNBA) yatangiraga ku wa Gatandatu, abakinnyi ba Seattle Storm n’iya New York Liberty bigaragambije bamusabira ubutabera.

Muri iki gikorwa, abakinnyi banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu bava mu kibuga mu gihe kandi bafashe amasegonda 26 yo kwibuka Breonna Taylor.

Abakinnyi bose ba WNBA bazajya bambara imyambaro iriho amazina ya Breonna Taylor mu mwaka wose w’imikino. Kimwe n’abatoza, ku myambaro bitozanya hari handitseho ‘Black Lives Matter’ na ‘Say Her Name.’

Mbere y’uko umukino utangira, Layshia Clarendon wa New York na Breanna Stewart wa Seattle, bombi bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga kuri gahunda ya ‘Say Her Name’ igamije gukangurira abantu kwamagana ubugizi bwa nabi umugore w’umwirabura yakorewe na polisi no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino warangiye New York Liberty itsinzwe na Seattle Storm amanota 87-71.

WNBA ya 2020 izabera ahantu hamwe muri Florida, nta bafana, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

@igicumbinews.co.rw