Ifoto y’Urwibutso: Abanyeshuri b’abakobwa bari mu myigaragambyo kubera gukurwamo amakariso ngo barebe niba bari mu mihango

Ku ifoto abakobwa bigaragambiriza imbere ya Kaminuza bigamo.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Abanyeshuri bo muri kaminuza yakira abigitsinagore gore gusa iri mu ntara ya Gujarat mu burengerazuba bw’u Buhinde bigaragambya ko bategetswe gukuramo imyenda bakereka abarimu babo b’abagore amakariso bambaye kugira berekane ko batari mu mu muhango.

Abo bakobwa 68 basohowe mu mashuri bajyanwa mu bwiherero, bategekwa ko umwe umwe akuramo kugirango babagenzure neza, ingingo kugeza ubu itarishimiwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ubusanzwe mu bice byinshi by’u Buhinde ntago abakobwa bemerewe kujya mu ruhame nko mu mashuri ndetse no mu nsengero mu gihe bari mu mihango nta nuwemerewe gusuhuzanya mu gihe ayirimo.

Photo: BBC

@igicumbinews.co.rw