Ifoto y’Urwibutso: Abapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini bagiye guhindurirwa imirimo

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umupolisi wo mu muhanda wo muri Tanzania  bazanye inda nini , iki gihugu kivuga ko bene nkaba bagiye guhindurirwa imirimo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzania yavuze ko abapolisi bo mu muhanda (traffic police) bazanye inda nini bagiye guhindurirwa imirimo bakurwe ku gukora mu muhanda kuko bahesha isura mbi urwego rwa polisi.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byasubiyemo amagambo ya Minisitiri George Simbachewene yavuze mu mpera y’icyumweru gishize agira ati:

“Ntabwo [inda nini] zishamaje, ahubwo se ni gute umupolisi azana inda nini?”

“Bamwe mu bapolisi bacu bitwaza umwambaro w’akazi bambaye bakaka ruswa abatwara moto [aba-motards]. Ndasaba abapolisi bose gukurikiza amategeko”.

Bwana Simbachewene yategetse umukuru wa polisi ya Tanzania guhindurira inshingano abo bapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini, bagahabwa indi mirimo idatuma bagaragara mu muhanda.

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter asaba ko iyo gahunda nshya idakwiye kuzavamo ivangura.

Ifoto/Olaigwanani-Olengurumwa/Twitter

@igicumbinews.co.rw