Ifoto y’Urwibutso: Abatega imodoka barimo kubyigana

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’abatega imodoka mu mujyi wa Kigali banze kubahiriza gahunda yo gusiga metero imwe hagati yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020, imihanda ya Kigali yari yuzuye urujya n’uruza rw’abantu basubira mu mirimo nyuma y’iminsi 43 bari mu ngo zabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Igicumbi News yabonye ifoto y’abantu babyiganira kwinjira mu modoka,igikorwa cyatumye abantu ku mbugankoranyambaga basaba ko hakazwa inganba mu gukurikirana abantu batega imodoka.

Iki kibazo cyakunze kugaragara ku byapa biri mu nzira abantu bategeraho imodoka mu gihe ku ma gare ho bari babiteguye neza bashushanya utuziga abantu bahagararamo hubahirijwe gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

PHOTO: SOCIAL MEDIA

BIZIMAMA Desire/Igicumbi News