Ifoto y’Urwibutso: Alpha Rwirangira yakoze ubukwe n’umukobwa wenda kubyara

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto yw Alpha Rwirangira ubu utakibarizwa mu ngaragu kuko yamaze guhamya isezerano ryo kubana akaramata na Liliane Umuziranenge ku wa 22 Kanama 2020 i Montreal muri Canada.

Ni ibirori byabaye nyuma y’uko ku wa 29 Kamena mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda hakwirakwiye inkuru y’uko Alpha Rwirangira agiye kurushinga n’uyu mukobwa.

Ni inkuru yatunguranye cyane kuko urukundo rw’aba bombi rutari rwarigeze ruhwihwiswa na gato, gusa ngo inshuti za hafi zari zibizi ariko zisabwa kumira iri banga.

Ifoto  tubagejejeho ni imwe mu mafoto y’ubukwe bwabo yagiye hanze igaragaza ko umugore wa Alpha Rwirangira agiye kwibaruka, mu bigaragarira amaso nibura atwite inda y’amezi hagati y’atandatu cyangwa arindwi.

Rwirangira ashyira hanze aya mafoto, yatangaje ko mu minsi iri imbere azabwira abantu iby’inkuru y’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge, kuva ku munsi wa mbere bahura kugeza igihe barushingiye.

Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n’umuhanzi Kaneza Sheja wigishijwe na Masamba Intore ndetse n’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo, Mighty Popo.

Masamba Intore yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko atewe ishema no kuba umunyeshuri we yaririmbiye abari bitabiriye ibi birori, akabakumbuza u Rwanda mu mbyino za gakondo. Anifuriza urugo ruhire Alpha Rwirangira.

Ati “Wakoze cyane Alpha Rwirangira. Umuhanzi ukomeye nkunda cyane. Uzagire urugo ruhire. Wakoze cyane munyeshuri wanjye Kaneza Sheja (Umunyeshuli wacu jyewe na Popo Mighty). Gakondo nisugire isagambe.”

Kaneza Isheja waririmbye mu bukwe bwa Alpha Rwirangira, yaririmbye indirimbo ‘Naraye Ndose’ y’umunyabigwi mu muziki Kamaliza. Yashimiye Massamba Intore, amwita ‘umutoza wanjye w’ibihe byose ukaba Intwarane cyane’.

Hari amakuru avuga ko uyu mukunzi wa Alpha aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akunda gusenga cyane. Si umwe mu bakunda gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bituma na Alpha adakunda gushyira hanze ibyabo.

Nyuma y’ubukwe bwe, Alpha Rwirangira yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto y’umugore we agaragaza ko amukunda maze amushushanya nka Juliet, uzwi mu nkuru y’urukundo ya Romeo & Juliet. Gusa nta kindi kintu kirenze ibyo yarengejeho.

Hari hashize igihe kinini Alpha atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha.

Byatangiye bihwihwiswa ndetse impande zombi zirindaga kugira icyo zibivugaho, ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yigaga.

@igicumbinews.co.rw