Ifoto y’Urwibutso: Bamukubise bamumena amaso bamuziza ko yongereye amafaranga y’ubukode bw’inzu yitwaje Coronavirus

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugabo wo mu Natara ya Kisumu mu gihugu cya Kenya wakubiswe n’abapangayi be bakamumena amaso bamuziza ko yabongeje amafaranga y’ubukode bw’inzu yitwaje ko icyorezo cya Coronavirus cyateye muri Kenya.

Kenya-Times yavuze ko Uyu mugabo yongeje amafaranga abwira abapangayi be ko bitewe nuko ibi ari ibihe bikomeye.

Gusa abapangayi bo bavuga ko atari ubwa mbere abongeza amafaranga uko yishakiye.

Polisi ya Kisumu yatangiye gukurkirana iki kibazo.

Ishyirahamwe ry’abafite amazu akodeshwa muri Kenya rirasaba abanyamuryango baryo kudashyira ku gitutu ababakodesha babaka amafaranga mu gihe igihugu gisaba abaturage kuguma mu ngu zabo bagategereza ko ibi bihe birangira. 

Abaturage benshi bakodesha barimo gusaba ko baba basonewe kwishyura ubukode bw’inzu byibura mu gihe cy’amezi atatu kuko batarimo kujya ku kazi.

Photo: Kenya-Times

Bizimana Desire/Igicumbi News