Ifoto y’Urwibutso: Bwitare umwe mu babohoye igihugu yasezeweho mu cyubahiro

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Bwitare Nyirinkindi Eulade wasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro, ashimirwa ubutwari bwamuranze mu myaka 62 yari amaze ku Isi by’umwihariko uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ni umuhango watangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, utangizwa n’igitaramo cy’amasengesho n’amateka ya nyakwigendera.

Kumusezeraho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi 2020, byabimburiwe n’igitambo cya misa yo kumusabira, cyabereye mu rugo rw’umuryango, kiyoborwa na Mgr Antoine Kambanda wa Arikidiyosezi ya Kigali; nyuma umubiri we ujyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Usibye abo mu muryango we, Bwitare yaherekejwe n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego za leta n’izindi zitandukanye.

Mu buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, bose bagarutse ku gukunda igihugu, ubwitange, urukundo, kwigisha abantu b’ingeri zitandukanye amateka y’u Rwanda n’ibindi byiza byaranze ubuzima bwe.

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Bwitare

Ni ubutumwa bwasomewe mu ruhamwe ku bari bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Bwitare mu ijwi rya Gen James Kabarebe, Umujyanama mu by’Umutekano wa Perezida wa Repubulika.

Ati “Njyewe n’umuryango wanjye twababajwe no kumva inkuru y’akababaro y’urupfu rwa nyakwigendera Eulade Bwitare.”

“Nkuko nabivuze igihe FPR yizihizaga yubile y’imyaka 25 kuri Stade Amahoro; Rtd Cap Eulade Bwitare ni umwe mu banyamuryango bayo bayikoreye mu ikubitiro no mu bihe byari bikomeye cyane.”

“Yagize uruhare kandi akorana imirimo itandukanye umurava mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu ndetse no mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda muri rusange. Aho hose Eulade Bwitare yaranzwe no gukunda igihugu no gukorana umuhate kugeza mu bihe bye bya nyuma.”

“Igihe yari arwaye igihugu cyakoze ibishoboka kugira ngo avurwe neza, ariko nyuma indwara yaje kumudutwara.”

“Mu izina ryanjye bwite n’iry’umuryango wanjye, ndamenyesha umuryango wa Eulade Bwitare ko twifatanyije muri ibi bihe by’akababaro kandi mbifurije gukomera. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Mu bandi batanze ubuhamya bushimangira ibigwi bya Bwitare harimo umuhanzi Ntarindwa Diogène, wavuze mu izina ry’abahanzi bose.

Yagize ati “Mu bantu benshi babanye na Bwitare, turi mu bantu yakundaga urukundo rwihariye. Yari yarasobanukiwe ko gusigasira umuco nyarwanda ari ko gusigasira u Rwanda. Yari afite ubumenyi bwinshi ku mateka.

Mutoni wa Musare Lisa wavuze mu izina ry’urubyiruko, yagarutse ku rugero rwiza n’ubupfura batojwe na Bwitare ubwo bahuriraga mu Bubiligi yaragiye kwiga, ndetse na nyuma y’aho atashye mu Rwanda. Ngo nyakwigendera yajyaga abashishikariza kwitangira ibyabazanye mu mahanga ariko akanabibutsa ko badakwiye kwibagirwa igihugu cyababyaye.

Ati “Yaratubwiraga ngo no mu bikomeye tujye tuba abagabo, ntituzabe ibigwari; dukunde kuvuga ururimi rwacu kandi dukunde igihugu cyacu.”

Uwavuze mu izina ry’abanyarwanda baba mu Bubiligi na we yagarutse ku buryo Bwitare yabakundishije kongera kugaruka mu gihugu cyababyaye nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze baba mu mahanga.

Ati “Bwitare yatubaniye neza cyane, uwagiraga ibyago wese yaramutabaraga ndetse no mu kwizihiza ibyiza yazaga kwishimana natwe. Yaranzwe n’ubwitange budasanzwe kandi adusigiye umurage utagira uko ungana.”

Mu mpano zikomeye abazi Bwitare bamubonyeho harimo kuba yari azi kwisanisha na buri cyiciro cy’abantu, baba abato n’abakuze, byiyongera ku buryo yari azi kwita kuri buri muntu kandi mu buryo bwa gipfura.

Bwitare Nyirinkindi Eulade mu Karere ka Ruhango ku wa 27 Nyakanga 1958, abyarwa na Nyirinkindi Léonard na Mukasarasi Catherine. Yari uwa kane mu bana umunani, abakobwa bane n’abahungu bane.

Amashuri abanza yayigiye i Muyunzwe, ayisumbuye ayakomereza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre icyo gihe, mu gihe kaminuza yayigiye muri Institut Superieur de Statistique y’i Lubumbashi, ayisoza mu 1985.

Mu 1986, Bwitare yagiye gushaka ababyeyi be babaga muri Uganda; ahageze yahasanze abandi banyarwanda bari bafite umugambi wo gusubira mu Rwanda, na we yiyemeza kwinjira muri uwo mugambi ndetse ahabwa amahugurwa.

Nyuma y’amahugurwa yahise yoherezwa mu RDC mu 1988, ahabwa inshingano yo gukora ubukangurambaga ku banyarwanda ababagayo cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa, Kisangani na Lubumbashi.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye, Bwitare na we yararwitabiriye nk’abandi bose bari bakereye itabaro.

Nyuma y’urugamba, Bwitare yakomeje inshingano ze nk’umusirikare, aho yaje gusezererwa mu gisirikare mu 2003, ageze ku ipeti rya Captain.

Nyuma yo gusezererwa yahawe izindi nshingano zirimo koherezwa gukorera muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ahamara imyaka irindwi kugera mu 2012.

Yakomeje gukorana n’ibiro by’ubunyamabanga bwa FPR ndetse no mu mishinga itandukanye y’inkeragutabara.

Bwitare yatabarutse asize umugore we n’umwana umwe w’umuhungu.

Ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 mu 2012, Bwitare ni umwe mu bo Perezida Paul Kagame yashimiye kubera ibikorwa bagaragaje byo kwitangira igihugu.

@igicumbinews.co.rw