Ifoto y’Urwibutso: Daniel Arap Moi wahoze ayobora Kenya witabye Imana

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2020, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko Daniel Arap Moi na we wabaye Perezida w’iki gihugu yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi aho yari arembeye guhera mu Ukwakira 2019.

Umuvugizi w’ibiro bya Kenyatta witwa Lee Njiru avuga ko Arap Moi yari amaze igihe kirekire yitabwaho n’abaganga.

Moi yari amaze imyaka itatu ubuzima bwe butameze neza kuko yari yarabanje kugendera ku nkoni ariko nyuma biza kuba bibi biba ngombwa ko agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Moi muri Mutarama 2017 yabazwe ingasire y’akaguru nyuma y’impanuka yari amaze igihe gito akoze muri 2016.

Icyo gihe yabagiwe mu bitaro bya Aga Khan.

Incamake y’ubuzima bwa Politiki bwa Moi

Daniel Toroitich arap Moi yavutse taliki 2,Nzeri, 1924.Yabaye umunyapolitiki ukomeye muri Kenya ndetse aza no kuyiyobora guhera muri 1978 kugeza muri 2002.

Niwe Perezida wa Kabiri wa Kenya nyuma ya Mzee Jomo Kenyatta.

Moi niwe watumye muri Kenya haza amashyaka menshi muri 1991 ariko akomeza kuyobora ishyaka rye KANU ndetse ritsinda amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 1992 na 1997.

Mbere y’uko aba Perezida wa Repubulika ya Kenya, yabanje kumwungiriza ni ukuvuga guhera muri 1967 kugeza 1978.

Niwe muntu wategetse Kenya igihe kirekire kuko yayitegetse mu gihe cy’imyaka 24.

Apfuye afite imyaka 95 y’amavuko akaba ariwe muntu wategetse Kenya upfuye akuze kurusha abandi.

@igicumbinews.co.rw