Ifoto y’Urwibutso: Danny Vumbi yashyize hanze urutonde rw’abahanzi 10 bamuryohereje muri 2019

Semivumbi Daniel[Danny Vumbi] yamamaye cyane mu 2014 ubwo yavumbukanaga indirimbo yise ‘Ni Danger’ kubera uburyo yayanditse mu mvugo igezweho mu rubyiruko. Iyi yarabyinwe ivumbi riratumuka ndetse nyirayo yemera ko yamuhinduriye ubuzima.

Yahoze mu itsinda rya The Brothers nyuma aza gukomeza urugendo rwa muzika wenyine ndetse izina rye rimaze gucengera mu gihugu hose kubera uburyo akora umuziki ufite akarango kihariye.

Uyu muhanzi agira imyandikire idasanzwe ndetse akibanda cyane ku buzima bw’Abanyarwanda ubu no mu gihe cyashize. Indirimbo ze hafi ya zose zarakunzwe, iyitwa ‘Ni Danger’ ihiga zose, ‘Baragowe’ ikaza hafi aho n’izindi.

Mu zo yanditse zatangariwe, harimo iyo yise ‘Injurugutu’, ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku myambarire yo ha mbere ikanagaruka ku bigezweho byambarwa n’ab’iki gihe. Iyi ikumbuza benshi imyambarire ya ‘‘Ntumenerifu ,Amaderave, imbati , Labiyonda , tarambura , Belimuda , Pacanga, Kereyo na Shimboke’.

Abahanzi bakunzwe hafi ya bose biyambaza Danny Vumbi mu kwandika indirimbo, izo yanditse zaciye ibintu harimo iza Social Mula ‘Ku Ndunduro’, ‘Amahitamo’, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Agatege’ ya Charly&Nina n’izindi nyinshi.

Kuri uyu wa gatanu Tariki 03 ,Mutarama,2020, Danny Vumbi abicishije k’urukuta  rwe rwa Facebook yashyize hanze ifoto ye yanditseho urutonde rw’abahanzi nyarwanda 10 avuga ko bamuryohereje mu mwaka wa 2019.

Dore uko yabakurikiranyije:

1.Bruce Melody

2.The Ben

3.Nel Ngabo

4.Bushali

5.Meddy

6.Kevin Skaa

7.RiderMan

8.Amalon

9.Knowless

10.Andy Bumuntu

Iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati:”Nshingiye ku buryo naryohewe n’ibihangano byabo, ngashingira ku bunararibonye bw’imyaka itari mike muri uyu muziki, amarangamutima yanjye yatumye mbatondeka nkurikije uko bandyohereje. #happynewyear”.

Uremeranya nawe ?.

Ifoto:Facebook (Danny Vumbi ).

@igicumbinews.co.rw