Ifoto y’Urwibutso : DJ Miller yasezeweho bwa Nyuma

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto aho inshuti n’abavandimwe basezeraga kuri Dj Miller bwa nyuma.

Dj Miller w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana saa sita n’iminota 30’ kuwa 05 Mata 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yari ahamaze iminsi ahivuriza indwara ya stroke.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 ahagana saa saba z’amanywa ni bwo yasezeweho bwa nyuma n’abo mu muryango we, inshuti, aba-Djs bagenzi be n’abandi ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ahagana saa cyenda.

Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo n’abantu batarenze 20 kuko abandi bangiwe kugera ahabereye uyu muhango mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu buhamya bw’umugore we Nigihozo Hope bari bamaranye amezi icumi barushinze, yavuze ko bari bafite icyizere cy’uko Dj Miller azakira kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo kinini afite.

Nigihozo avuga ko urupfu rwa Dj Miller rwabatunguye kuko biteguraga gutaha mu byumweru bibiri.

@igicumbinews.co.rw