Ifoto y’Urwibutso: Gatsibo-Umukozi wa Dasso yatoraguye uruhinja ararurera

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Umukozi w’urwego rufasha uturere mu by’umutekano (Dasso) witwa Uwihagurukiye Sylivia ufite imyaka 32 watoraguye umwana w’uruhinja wari umaze iminsi ine avutse agatabwa mu gihuru n’uwamwibarutse, aramurera none amaze kugira amezi abiri.

Ni umwana yatoraguye tariki 20 Kamena 2020 amutoragura mu Kagari ka Kabeza gaherereye mu Murenge wa Kabarore, icyo gihe ngo bakimutoragura amaso y’umwana yasaga icyatsi kubera kwicwa n’inzara n’imbeho, abantu bose bamugeragaho bagatinya kumufata ngo atabapfiraho bikabakururira ibibazo.

Uyu mugore usanzwe ufite abana batatu ngo we yageze kuri uyu mwana impuhwe za kibyeyi ziraza yiyemeza kumuterura akamujyana kwa muganga kandi akanakomeza kumurera.

Nk’uko byatangajwe n’Akarere ka Gatsibo k’urukuta rwako rwa Twitter, Sylivia yavuze ko  atoragura uyu mwana byagaragaraga ko yishwe n’imbeho. “Abatoraguye uyu mwana bamuzanye ku murenge aho nkorera numva ngize imbabazi zo kumwakira nkamurera nk’umwana wanjye kuko nabonaga afite ubuzima bubi kubera imbeho yari yamwishe”.

@igicumbinews.co.rw