Ifoto y’Urwibutso: George Floyd yasezeweho bwa nyuma

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umwirabura wasezeweho bwa nyuma yo kwicwa n’umupolisi amutsikamishije ivi .

Mu muhango wo kumusezera ho Umunyamategeko we Benjamin Crump yavuze ko “atari icyorezo cya coronavirus kishe George Floyd”.

Ati: “Ni ikindi cyorezo. Icyorezo cy’irondabwoko n’ivangura”.

Abo mu muryango wa Floyd, Guverineri wa leta ya Minnesota, senateri w’iyi leta, mayor w’umujyi wa Minneapolisi n’abandi bantu amagana bateraniye kuri North Central University y’i Minneapolis aho byabereye.

Philonise Floyd umwe mu bavandimwe ba George Floyd yavuze uburyo umuryango wabo wari ukennye bakiri bato.

Ati: “Biratangaje kuba aba bantu bose baje kureba umuvandimwe wanjye, ni byiza ko yakoze ku mitima ya benshi”.

Revelandi Al Sharpton we yasabye ko abishe Floyd babiryozwa.

Avuga ku myigaragambyo iri kuba muri iyi leta yagize ati: “Ntituzahagarara, tuzakomeza tugende kugeza igihe duhinduye imikorere yose y’ubucamanza”

Yongeraho ati: “Ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi muri iki gihugu, mu burezi, mu buvuzi mu bice byose by’ubuzima bwa Amerika. Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu”.

Indi mihango yo gusezera kuri Foyd iteganyijwe aho yavukiye muri leta ya North Carolina kuwa gatandatu, n’aho yakuriye muri Houston, Texas kuwa mbere.

@igicumbinews.co.rw