Ifoto y’Urwibutso: Gicumbi-imodoka yakoze impanuka yinjira mu nzu

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’ikamyo yakoze impanuka igonga inzu irayishwanyaguza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020, ahagana mu ma Saa munani z’amanywa ikamyo yaturukaga mu murenge wa Nyankenke yageze ku gasantere kazwi ku izina rya Mashyiga ibura feri ikatiye indi ihita igonga indi nzu.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Nyankenke, akagari ka Rusasa, umudugudu wa Rembero ,igonga inzu ya Munyabarenzi Evariste.

Abari hafi aho babwiye Igicumbi News ko iyo kamyo yangije inzu bikomeye kuko kugirango uwari uyitwaye ayivemo bagombye gushwanyaguza ibice bimwe by’iyo modoka bifashishije ibiti n’ibindi bikoresho kuko yari yafatanye n’ibikuta by’iyo nzu.

Igicumbi News yavuganye na Turikunkiko Laurent ny’iri modoka atweremeza ko iyo modoka yakoze impanuka: “Nibyo impanuka yabaye, gusa nta kindi cyabiteye byatewe n’uko imodoka yabuze feri, ariko Imana yakinze ukuboko nta muntu wangirikiyemo cyangwa ngo aburiremo ubuzima cyereka urubaraza rw’iyo nzu nirwo rwangiritse”.

Iyi modoka yangiritse cyane irimo irakoreshwa, inzu yangijwe harimo kurebwa uburyo yasanwa.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News