Ifoto y’Urwibutso: Green P urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo

Ku ifoto Green P yaririmbiraga abo bari bafunganye muri Gereza ya Nyarugenge.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umuraperi Green P ari muri gereza ya Nyarugemge nyuma yuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Rukundo Elie uzwi nka Green P muri Hip Hop y’u Rwanda arekurwa by’agateganyo ku cyaha akekwaho cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge iperereza rigakomeza adafunzwe.

Green P wamamaye aririmba mu itsinda rya Tough Gangz yatawe muri yombi tariki 9 Ukuboza 2019. Yagejejwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ku wa 30 Ukuboza 2019.

Photo: IGIHE

@igicumbinews.co.rw