Ifoto y’Urwibutso: Haruna Niyonzima ari kumwe n’umugore wa kabiri basezeranye

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Haruna Niyonzima wasezeranye na Cassandra Rayaan aba umugore wa kabiri nyuma Uwineza Consolee bamaranye imyaka irenga 10.

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Uyu mugore bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nkuko idini rye ribimwemerera.

Haruna asezeranye na Cassandra Rayaan mu gihe Idini ya Islam abarizwamo n’ubundi yemerera umugabo kuba yashaka umugore urenze umwe.

Cassandra Rayaan cyangwa Cassa Rayaan nk’uko yitwa ku mbuga nkoranyambaga, azwi mu mashusho y’indirimbo ya MC Fab na Tom Close yitwa “Igitabo”.

Haruna waciye mu makipe nka Etincelles, AS Kigali, Rayon Sports na APR FC zo mu Rwanda, yasezeranye na Cassandara nyuma y’uko nta mikino iri kuba muri Tanzania kubera ibihe iki gihugu kirimo cyo kurwanya Coronovirus.

@igicumbinews.co.rw