Ifoto y’Urwibutso: Icyamamare mu njyana ya Country Kenny Rogers witabye Imana

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Icyamamare mu njyana ya Country, Kenny Rogers, witabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 81.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu myaka yo hambere yitabye Imana ari iwe mu rugo, akikijwe n’umuryango we.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na SKH Music yakoranaga n’uyu muhanzi, rivuga ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye ahagana 10:25PM.

Rikomeza riti “Rogers yitabye Imana mu mahoro ari iwe mu rugo, azize urupfu rusanzwe yitaweho kandi akikijwe n’umuryango we.”

Kenneth Ray Rogers yavutse taliki 21, Kanama, 1938.Yakoraga indi mirimo irimo ubucuruzi, gukina filimi, akandika kandi akanaririmba indirimbo.

Yari umwe mu bagize itsinda ry’ibirangirire muri muzika ryitwa Country Music Hall of Fame.

Yari azi kuririmba ariko akanacuraga guitar ya bass.

Indirimbo ze zatangiye kumenyekana cyane muri 1967 gukomeza kugeza mu myaka ya 1990.

Guhera muri 1975 yakoze muzika wenyine ariko akajya akorana rimwe na rimwe n’abandi bahanzi muri country bakomeye nka Dolly Parton na Sheena Easton ndetse na Lionel Richie.

Mu buzima bwe bwose yakoze indirimbo zirenga 120 akaba yaragurishije albums miliyoni 100 ku isi hose.

Ibi byatumye aba umwe mu bahanzi bake bagurishije album nyinshi kurusha abandi babayeho.

Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “The Gambler,” “Lady,” “Islands in the Stream,” “Lucille,” “She Believes In Me,” na “Through the Years.”

Kanda hasi urebe indirimbo ye yitwa The Gambler:

 

@igicumbinews.co.rw