Ifoto y’Urwibutso: Impanga zatwitiye umunsi umwe nyuma yo gushakwa n’izindi Mpanga z’abasore

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Impanga z’abakobwa zihuje byinshi mu mibereho yazo zarongowe n’abasore babiri bavukiye rimwe zatangaje ko zitwite nyuma y’imyaka ibiri zikoze ubukwe n’abasore b’impanga.

Ku wa 14 Kanama 2020 nibwo izi mpanga z’abakobwa zashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ziyiherekesha amagambo agaragaza ko zitwite.

Brittany na Briana Deane b’imyaka 33 barongowe na Josh na Jeremy Salyers bafite 35.

Iyi miryango yahuriye mu birori by’impanga mu 2017, nyuma y’amezi atandatu nibwo ba Salyers basabye ba Deane ko bababera abagore.

Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 5 Kanama 2018. Batuye mu rugo rumwe muri Leta ya Virginia muri Amerika, aho biteguye kwagurira imiryango yabo.

Nyuma y’imyaka ibiri ubukwe bubaye, izi mpanga zitegereje abana bazo b’imfura.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram bagaragaje ko batwite. Bati “Uratekereza iki? Abakunzi bombi baratwite!’’

“Abana bacu ntibazaba ari ababyara ahubwo ni abavandimwe bafitanye isano y’amaraso! Dufite amatsiko yo guhura nabo ndetse nabo bagahura hagati yabo.’’

Ababakurikira bagera ku 15,500 bagaragaje ko bishimiye intambwe bateye, banabasobanuza byinshi birambuye.

Umwe yagize ati “Mana yanjye, mwaba muzibaruka ku itariki imwe, ese byari byarateguwe?’’

Undi yanditse avuga ati “Muzibaruka impanga cyangwa ni umwana umwe?’’

Mu mwaka ushize nibwo izo mpanga z’abakobwa zatangarije mu kiganiro Today cya Televiziyo yo muri Australia ko zifite gahunda yo gutwitira rimwe.

Abajijwe niba barateguraga igihe cyo kuryamana n’abagabo babo icya rimwe, Briana yemeye ko bibaye igihe kimwe byaba byiza cyane.

Ati “Ntekereza ko hari ikintu dushaka twakwishimira kumva icya rimwe.’’

Impanga z’abakobwa zimaze guhuza ibihe bitandukanye kuko zihuza amatariki y’amavuko, igihe zaboneyeho impushya zo gutwara ibinyabiziga, igihe zasoreje amasomo ndetse n’umunsi zakoreyeho ubukwe.

REBA ANDI MAFOTO Y’IZI MPANGA:

Josh na Jeremy Salyers b’imyaka 35 barongoye Brittany na Briana Deane b’imyaka 33 mu bukwe bwabaye ku wa 5 Kanama 2018

Izi mpanga zatangaje ko ziteguye kubyara mu gihe kiri imbere

Iyi miryango iba mu nzu imwe muri Leta ya Virginia muri Amerika

Izi mpanga zibayeho mu buzima butangaje kandi zihuriye kuri byinshi

Aba barushinze nyuma yo guhurira mu birori by’impanga

Impanga z’abakobwa zarongowe n’iz’abasore zatwitiye rimwe

Urukundo nirwogere! Aho baba bari hose baba bajyanishije

Ni imiryango ibayeho mu buryo bushimishije

Izi mpanga zatangaje ko abana bazo bazaba ari abavandimwe bafitanye isano y’amaraso ya hafi

@igicumbinews.co.rw