Ifoto y’Urwibutso: Jeannot Witakenge wakiniye akanatoza Rayon Sports yitabye Imana

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’Uwahoze ari umukinnyi akaba n’Umutoza wungirije muri Rayon Sports, Jeannot Witakenge yitabye Imana kuwa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 nyuma y’iminsi arwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari arwaye igifu.

Witakenge Jeannot yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports muri Mutarama 2018, asimbuye Ndikumana Hamad Katawuti nawe witabye Imana.

Mu 1999 ubwo yakiniraga Rayon Sports, yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera mu 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe, akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

@igicumbinews.co.rw