Ifoto y’Urwibutso : Jeannot Witakenge yasezeweho bwa nyuma

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Jeannot Witakenge asezerwagaho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2020.

Ni umuhango wabereye muri Stade M’zee Kabila de Buholo, umurambo we werekwa ikarita itukura(ibi bikaba bikorerwa abakinnyi n’abatoza bitabye Imana cyane abo muri Kivu ya ruguru n’iyepfo muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo), mbere yo kujya gushyingurwa mu irimbi rya Ruzizi.

Aha hari hakoraniye imbaga y’abatari bake bari baje gusezera kuri uyu mugabo wari ufite izina rikomeye kubera ubuhanga yagaragaje akina iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi no mu Rwanda.

Jeannot Witakenge yakiniye Rayon Sports, APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahawe ikarita itukura.  ari ufite imyaka 50, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata, azize kanseri y’igifu, yari amaranye amezi atari make.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 nibwo umurambo we wakuwe mu Bitaro bya Bukavu, aho yaguye, asezerwaho bwa nyuma muri stade .