Ifoto y’Urwibutso: Kaberuka ari kumwe na Martha yapapuye umusore wari inshuti ye

Ku ifoto uhereye ibumoso ujya iburyo ni Kaberuka ari kumwe n’umuhunge we hamwe n’umugore we Martha.

Bakunzi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ijyanye n’iyi tariki kuko hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari…..Iyi tariki iyo igeze benshi bibuka indirimbo Marita y’Impala, imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Abavugwa muri iyi ndirimbo ntibakunda kubivugaho mu itangazamakuru.

Kaberuka na Marita baririmbwa muri iyo ndirimbo babana nk’umugore n’umugabo, mu Karere ka Rutsiro.

@igicumbinews.co.rw