Ifoto y’Urwibutso: KNC yasangiye na Perezida wa Rayon Sports nyuma yuko hashize iminsi baterana amagambo

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya KNC uri ibumoso arimo gusangira Sadate. 
Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu taliki 03, Nyakanga, 2020 abagabo babiri bamaze igihe baterana amagambo mu mupira w’amaguru mu Rwanda bahuye basangira ikirahure. Ni urugero rwiza rw’uko mu mupira w’amaguru nta ntambara ibamo.

Mu ntangiriro z’Icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko Gasogi FC ari nk’igare ryishingikiriza ikamyo kugira ngo rizamuke ahaterera.

Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi, ubuyobozi ba Gasogi United barahaguruka nabwo bwihimura kuri Rayon Sports buvuga ko ‘igare rizima riruta ikamyo yapfuye’.

Bidateye kabiri, byavuye mu guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga na radio ahubwo buri ruhande ruharanira kugura abakinnyi cyangwa abatoza b’urundi, mu rwego rwo ‘guhigana ubugabo.’

Rayon Sports yahise isinyisha Olivier Kwizera  wari umunyezamu wa Gasogi United, kandi KNC mu gitondo cyo kuri uwo munsi yari yavuze ko Kwizera ari umukinnyi utagurishwa.

Bukeye KNC yagiye kuri imwe muri radio zo mu Rwanda avuga ko Kwizera ntaho yagiye, akiri umukinnyi wa Gasogi United, kandi ko umushaka yayegera bakavugana.

Sadate Munyakazi bukeye nawe yavuze ko ikipe ye ifite umugambi wo gutwara umutoza wa Gasogi United kandi koko yaramutwaye. Ibi yabyanditse kuri Twitter.

KNC bwarakeye amusubiza ko nta kipe yashobora kumutwara umutoza Guy Bukasa ndetse atumiza itangamakuru ngo uyu mutoza Bukasa abahe ishusho y’uko Gasogi United ihagaze.

Inama yari iteganyijwe kuba saa munani ariko wa mutoza akuraho telefoni ye, abantu bose harimo na KNC baramubura, ariko aza kuyisubizaho nyuma y’iminota 30 inama ikererwaho iyo minota yose.

Muri icyo kiganiro yemeye ko yagiranye ikiganiro na Rayon Sports yerekeranye n’uburyo bakorana akaba Umutoza wayo mukuru, ariko abasaba kubanza kubitekeraho.

Muri icyo kiganiro yabwiye abanyamakuru ko umutoza wa Gasogi United.

Akiva mu kiganiro yahise ajya gusinyira Rayon Sports ku Kimihurura.

Gasogi  United nayo yakoze ‘Come Back…’

Kuri uyu wa Gatanu taliki 03, Nyakanga 2020 KNC yavuze ko hari ikintu kidasanzwe ari bukore kigatungura abantu.

Saa munani yasinyishije abari abatoza ba Rayon Sports babiri ari bo Cassa Mbungo André na Alain Kilasa.

Ahagana saa kumi z’umugoroba aba bagabo bombi bagiye gusangirira agacupa hafi y’ahahoze Umurenge wa Nyarugunga muri Kicukiro.

Kuri Twitter Sadate Munyakazi yanditse ati: “ Nyuma y’akazi kose, abantu barahura bagaseka, ubuzima bugakomeza, we call it Fair Play”

Casimir Zao Zoba niwe waririmbye ati: “ Le  Football, ce n’est la GUERRE”

@igicumbinews.co.rw