Ifoto y’Urwibutso: Ku muhanda umuturage yahaye ikigori Perezida Magufuli ahita akirira aho

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida wa Tanzania aho yari  yakoreye uruzinduko mu Ntara ya Dodoma ari mu nzira yatangiriwe n’abaturage umwe amuha ikigori ndetse ahita akirya.

Perezida Magufuli yatunguye benshi bamubonye arya ikigori cyokeje agihawe n’umuturage

Dr. Pombe Magufuli yahagaze mu nzira asuhuza abacuruzi baciriritse bo mu gace ka Dumila mu Karere ka Mvomelo mu Ntara ya Morogoro.

Aho niho Perezida yakoze ibyatunguye benshi, umuturage yamuhaye ikigori cyokeje, ahita ababwira ko agiye kukirya, kandi akirira aho bose bamureba.

Perezida Magufuli yasezeranyije bariya bacuruzi bato kubaha miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania azakoreshwa mu kuvugurura ahantu bakorera no kuhagura.

Yemereye bariya baturage ba Dumila, kwagura umuhanda wabo dore ko ari wo werekeza Dodoma. Yahise akomeza urugendo rwe aho yari avuye i Dar Es Salaam agana DODOMA.

@igicumbinews.co.rw