Ifoto y’Urwibutso: Meya bamusanze ku musozi yapfuye

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Meya w’Umujyi wa Séoul, uwa kabiri mu bayobozi bafatwaga nk’abavuga rikijyana muri Koreya y’Epfo, wasanzwe ku musozi mu murwa mukuru yapfuye.

Umurambo wa Park Won-soon bawusanze ku musozi wa Bukak uherere i Séoul mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu. Aho bamusanze hegeranye n’aho yari atuye mu gace ka Jongno-gu.

Polisi ntabwo yatangaje uko Meya yapfuye ariko yemeje ko bishobora kuba byakozwe n’abagizi ba nabi.

Ubuyobozi bwa Polisi i Seoul bwatangaje ko nta kigaragaza ko yiyahuye kandi bimwe mu byangombwa bye babisanze hafi y’umurambo.

Park Won-soon w’imyaka 64 n’umukobwa we baburiwe irengero kuri uyu wa Kane. Hahise hoherezwa abapolisi 600 kumushakisha. Umurambo we waje kuvumburwa n’imbwa zafashaga abapolisi gushakisha.

Uyu mugabo wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye Meya wa Seoul mu 2011, ndetse yahabwaga amahirwe menshi kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2022.

Ubwo yatorerwaga kuba Meya atsinze umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, byatunguye benshi. Byabaye nk’ikimenyetso ko abanya-Koreya y-Epfo barambiwe politiki za kera, bashaka impinduka.

Uyu muyobozi yongeye gutorwa mu mwaka wa 2014 no mu 2018, manda ye ikaba yagombaga kurangirana na 2022.

@igicumbinews.co.rw

About The Author