Ifoto y’Urwibutso: Minisitiri wa Siporo arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’umuryango we bari mu rugo

Basomyi ba igumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, twakuye mu amashusho yashyize kuri Twitter ye  ari  kumwe n’umuryango we, bakina umupira w’amaguru muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirirakwira rya Coronavirus.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, mu Rwanda abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yashyize hanze amashusho ari kumwe n’abo mu muryango we bakina umupira w’amaguru mu busitani.

Aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 19, atangira bose uko ari bane bakora imyitozo yo gushyushya umubiri mbere y’uko Minisitiri Munyangaju atera umupira gake gake ku kirenge mu gihe cy’amasegonda ane utaragwa hasi ubundi bagahererekanya hagati yabo.

Munyangaju yakurikije aya mashusho ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bamere neza muri ibi bihe basabwe kuguma mu rugo.
Ati “Guma mu rugo twayibyaje umusaruro. Ntimwibagirwe gutuma imibiri yanyu ikomeza kumera neza.”

@igicumbinews.co.rw