Ifoto y’Urwibutso: Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yise izina umwana we yakuye ku bamuvuye Coronavirus

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto y’umugore wa Minisitiri w’u Bwongereza ateruye umwana yibarutse.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’umugore we Carrie Symonds, bise umwana wabo w’umuhungu Wilfred Lawrie Nicholas Johnson, aho izina Nicholas barikomoye ku baganga babiri bitaye kuri uyu muyobozi ubwo yari arwaye Coronavirus.

Ubwo yatangazaga aya makuru kuri Instagram, Symonds yavuze ko uwo mwana yiswe izina rimwe rikomotse kuri Sekuru wa Minisitiri w’Intebe, Wilfred, na Sekuru wa Symonds, Lawrie.

Yavuze ko irindi zina rye ryaturutse ku baganga babiri, Dr Nick Price na Dr Nick Hart, batabaye ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe Johnson ubwo yari arembye mu kwezi gushize, kubera Coronavirus.

Symonds yanashimye ababyaza bo mu Bitaro bya Kaminuza by’i Londres, (UCLH) byamwitayeho bikamufasha kwibaruka.

Umwana wabo yavutse ku wa Gatatu saa tatu za mu gitondo. Ubu umwana na nyina bameze neza. Yavutse Johnson amaze kuvanwa mu bitaro ndetse anasubira mu kazi.

Ubwo umugabo yari arwaye, Symonds na we yaje kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus ariko ntibyemejwe niba yarayanduye.

@igicumbinews.co.rw