Ifoto y’Urwibutso: Muhadjili yaciye mu rihumye Rayon Sports asinyira AS Kigali

Hakizimana Muhadjili yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya AS Kigali F.C, nyuma y’igihe binugwanugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports F.C.

Amakuru avuga ko Muhadjili yasinye amasezerano y’umwaka umwe, yishyurwa miliyoni 13 Frw.

Kugeza kuri uyu wa Kane, Hakizimana Muhadjili ukina hagati mu kibuga nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kuva muri Nyakanga 2019.

Yari amaze igihe aganira na Rayon Sports, ndetse amakuru menshi mbere yahamyaga ko impande zombi zumvikanye, ndetse ko yaba yaranasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko impande zombi zikaba ziretse kubitangaza.

Mu kwezi gushize Muhadjili yabwiye itangazamakuru ko ku kigero cya 90%, ashobora kujya muri Rayon Sports.

Ati “Rayon Sports ni ikipe nziza nubaha. Hari ibyo twumvikanye, biranashoboka ko nka 90% najya muri Rayon Sports ariko sindayerekezamo. Hari utuntu duto tubura ubundi bigakemuka.”

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, na we yaje gusa n’ubishimangira, aho yabwiye Radio Rwanda ko Muhadjili agomba kuzakinira iyo kipe mu mwaka w’imikino 2020/2021.

Ati “Muhadjili agomba kuzaba mu ikipe nziza nabihamya, igihe tuzabitangariza kirahari, icyo navuga ni dukangurira abafana ko bagira uruhare rufatika kugira ngo azaze mu mu mwambaro w’ubururu bwacu. Ibyacu twarabirangije, buri wese ashyiremo uruhare kuko ibishoboka byose twamaze kubyuzuza.”

Ibintu ariko bisa n’ibyahindutse mu minsi mike ishize, ubwo Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yemezaga ko Ikipe ya AS Kigali ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation ya 2020/21, bivuze ko nta rushanwa nyafurika Rayon Sports izagaragaramo uyu mwaka, kuko muri Champions League hazakina APR FC.

Ni icyemezo cyari gikomeye, mu gihe Muhadhili yifuzaga gukina irushanwa nyafurika, cyane ko inzozi ze zikiri ku kwiyerekana kugira ngo asubire gukina mu mahanga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yagezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjili uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

@igicumbinews.co.rw