Ifoto y’Urwibutso: Papa Francis akubita umugore urushyi ku kaboko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y’aho akubitiye urushyi umwe mu bakirisitu bari bitabiriye umuhango wo kumva ijambo yagombaga kugeza ku bakirisitu ku itangira ry’umwaka mushya wa 2020 i Vatican.

Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Papa yarimo asuhuza abana n’abandi bari bitabiriye uwo muhango hanyuma agize ngo aragiye, umugore umwe muri bo amukwega ukuboko n’ingufu nyinshi.

Ibyo byatumye Papa ahindukira agerageza kumwiyaka, ahita amukubita urushyi ku kuboko ababaye abona kumurekura.

Ni bwo nyuma Papa yemeye ko byanze ko yihangana yemera ko na we acumura nk’ikiremwamuntu nk’abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bakirisitu kuri uyu wa 1 Mutarama 2020, yakomoje ku ngingo yo kwihangana kwananiye abantu, anavuga ku rushyi yakubise uyu mugore.
Ati “Kenshi biranga ko twihangana. Nanjye birashobora kungeraho. Ni cyo gituma nsabye imbabazi ku byabaye nijoro”.

Ibyo byatangaje benshi kuko mbere y’aho, mu gihe yagezaga ijambo ryo kwifuriza umwaka mushya abakirisitu, yamaganye ihohotera rikorerwa abagore.

@igicumbinews.co.rw