Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame arikumwe na Samuel Eto’o ndetse n’abahagarariye umupira w’amaguru muri Afurika

Ku ifoto Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène; Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad; Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Constant Omari n’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o Fils.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Kagame ari kumwe n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru muri Afurika nubwo itagaragara neza.

Perezida Paul Kagame yahuye n’uw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad; Visi Perezida wa CAF, Constant Omari n’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o bagirana ibiganiro ku guha u Rwanda kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions League.

Umukuru w’Igihugu yahuriye n’aba bayobozi mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuva ku wa 16 Gashyantare 2020.

Perezida Kagame yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène.

Uruzinduko rw’aba bagabo mu Rwanda, ibitangazamakuru byarwanditseho ko mu byaruganiriwemo harimo kwakirira umukino wa CAF Champions League mu gihugu.

Ahmad Ahmad n’umujyanama we wihariye Samuel Eto’o bageze mu Rwanda ku wa 15 Gashyantare 2020.
Afriquesports yanditse ko aba bagabo bombi bari mu Rwanda gushaka igisubizo ku hazaza h’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, CAF Champions League.

@igicumbinews.co.rw