Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame asohotse mu Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo gutorerwa bwa mbere kuyobora igihugu

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n’Inteko.(Photo: Getty Image)

Imyaka 20 irashize Perezida Paul Kagame atorewe kuba Perezida w’u Rwanda. Ni imyaka yaranzwe n’iterambere rigaragara haba mu mibereho myiza y’abaturage, umutekano, ibikorwa remezo n’ibindi.

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye.

Umuryango FPR Inkotanyi niwo wari ufite inshingano zo gushaka Perezida usimbura uwari umaze kwegura, ryitoyemo abakandida babiri bagombaga gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kugira ngo itoremo uba Perezida.

Mu bakandida batanzwe hari harimo General Major Paul Kagame wari Visi Perezida na Charles Muligande wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi.

Mu badepite n’abagize Guverinoma 86 batoye, Gen Maj Paul Kagame yagize amajwi 81, naho Charles Muligande agira amajwi atanu.

Inteko Ishinga Amategeko yari igizwe n’abadepite 70 naho Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 18.

@igicumbinews.co.rw