Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we
Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, yabajijwe iby’uko aryohewe no kuba afite umwuzukuri maze asubiza agira ati : “Ni bishya ariko ni byiza cyane, nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera, nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”
Umunyamakuru yamubajije niba umwana ari umukobwa cyangwa umuhungu, Perezida ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha yo Kugera mu Rugo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura …”
Perezida ati “Njyenda nka Kagame rwose !! Ibindi birankurikira ntanabishakaga [aha yavugaga abamurinda n’icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu]”
Ubwo Ange Kagame n’umugabo we bibarukaga imfura, byahushuwe bwa mbere na Perezida Kagame wabitangaje abinyujije kuri Twitter. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, tariki ya 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagize ati “Kuva ejo hashize, tunejejwe no kugira umwuzukuru. Turabashimiye A&B (Ange na Bertrand) .”
@igicumbinews.co.rw