Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame yasuye ibice byagizweho ingaruka n’ibiza mu Burengerazuba
Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza, agaragarizwa ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame “yasuye ibice by’Akarere ka Nyabihu byangijwe n’imvura nyinshi iheruka, birimo ikiraro cya Giciye kirimo gusanwa kugira ngo gifashe abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira.”
Imvura ikomeye yaguye mu cyumweru gishize yangije ibikorwa remezo byinshi inatwara ubuzima bw’abantu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (Minema), ivuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye abantu 72, abenshi ni abo mu Turere twa Gakenke na Nyabihu hapfuye abarenga 40.
Perezida Kagame yasuye ibyo bice, aho imvura yangije ibikorwa remezo birimo umuhanda n’ibiraro, ku buryo byasize ihurizo ku buryo abaturage bagera ku bitaro bya Shyira, binabangamira uburyo abarwayi bahabwa serivisi.
Photo: Village Urugwiro
@igicumbinews.co.rw