Ifoto y’Urwibutso: Perezida Maghufuli asuhuza uwo batavugarumwe akoresheje ibirenge

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa Kabiri yagaragaye asuhuza uwo batavuga rumwe, Maalim Seif Sharif Hamad akoresheje ikirenge, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwira ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS, ryatangaje ko abantu ibihumbi 90 bamaze kwandura iyi virusi, abandi 3,110 imaze kubahitana.

Nubwo iki cyorezo kitaragera mu gihugu cya Tanzania, iki gihugu cyafashe ingamba zikomeye zo guhangana na cyo.
BBC yatangaje ko Magufuli ubwo yabonanaga na Maalim Seif Sharif Hamad, yahisemo kumusuhuza akoresheje ikirenge, mu rwego rwo kwifatanya na minisiteri y’ubuzima mu gihugu mu ngamba yatangije zirimo kwirinda gusuhuzanya abantu bakoresheje intoki.

Leta hirya no hino ku Isi zirimo Tanzania, zasabye abaturage bazo kwirinda, gusomana, gukoresha intoki abantu basuhuzanya mu kwirinda ko bakwandura iyi virusi.

Nubwo Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa umwaka ushize, kugeza ubu imaze kugera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Nko ku mugabane wa Afurika, iyi virusi imaze kugera mu bihugu birimo Maroc, Misiri, Tunisia, Nigeria na Senegal.
Muri aka karere, NTV yatangaje ko abantu bagera kuri 500 mu gihugu cya Uganda bashyizwe mu kato, kubera bimwe mu bimenyetso by’iyi virusi bagaragaje.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye.
Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

@igicumbinews.co.rw