Ifoto y’Urwibutso: Perezida Trump yashyize ava ku izima yambara agapfukamunwa

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yambaye agapfukamunwa mu ruhame, ku nshuro ya mbere kuva iki cyorezo cyagera muri icyo gihugu.

Yakambaye ubwo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu yasuraga ibitaro ya gisirikare bya Walter Reed biri hanze gato y’umujyi wa Washington, aho yasuye abasirikare bakomeretse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Ubwo yasohokaga mu biro bye bya White House, Bwana Trump yagize ati:

“Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa”.

Mbere, Bwana Trump yari yaravuze ko adashobora kwambara agapfukamunwa ndetse akwena uwo bazahatana mu matora yimirije uyu mwaka, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, kubera kukambara.

Ariko ku munsi w’ejo, Bwana Trump yagize ati:

“Ntekereza ko iyo uri mu bitaro, by’umwihariko ahantu nk’aho hadasanzwe, aho uba uganira n’abasirikare benshi n'[abandi] abantu, bamaze kuva ku meza babagiraho abarwayi, ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

Aganira na televiziyo Fox News mu cyumweru gishize, Bwana Trump yagize ati: “Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”.

Yongeyeho ko “hari ukuntu akunda” uburyo agaragara iyo akambaye.

Ariko mu kwezi kwa kane nibwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangiye kugira abantu inama yo kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi kintu cyo kwipfuka mu maso mu gihe bari mu ruhame, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

Icyo gihe, Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko atazakurikiza iyo nama y’icyo kigo.

Yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nzabikora”.

“Kwambara agapfukamunwa mu gihe nsuhuza abaperezida, ba minisitiri w’intebe, abanyagitugu, abami, abamikazi – ibyo simbyiyumvisha”.

Hari amakuru amwe avuga ko abajyanama be bari bamaze igihe bamusaba kwambara agapfukamunwa mu gihe ari mu ruhame.

@igicumbinews.co.rw