Ifoto y’Urwibutso: Perezida wa Repebulika na Madamu Jeannette Kagame benyegeza urumuri rw’icyizere

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banenyegeza urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26.

Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.

Ni umuhango wabaye mu gihe gito kandi witabirwa n’abantu bake mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange, nyuma banenyegeza urumuri rw’icyizere.

Urumuri rw’Icyizere rusobanura kudatezuka ku rugamba rwo gushaka amahoro, kubabarirana ndetse no kugera ku bumwe n’ubwiyunge kw’Abanyarwanda.

@igicumbinews.co.rw