Ifoto y’Urwibutso: Prof. Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda yitabye Imana

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Yatabarutse nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko kuko yavutse tariki 20 Werurwe 1950.
Prof Laurent Nkusi yashizemo umwuka mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari arwariye.

Prof Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi. Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamvugo n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof Nkusi wari ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Uyu musaza kandi, kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.

Prof Laurent Nkusi azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.

@igicumbinews.co.rw