Ifoto y’Urwibutso: Rwarutabura na Rujugiro bacyira imfashanyo y’ibiribwa bahawe n’umufana wa Rayon Sports

Ku ifoto ni Rwarutabura wambaye imyenda y’Ubururu na Rujugiro wambaye umupira w’umukara

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya  Rwarutabura na Rujugiro bacyira imfashanyo y’ibiribwa bahawe n’umufana wa Rayon Sports.

Umufana wa Rayon Sports, Mutsinzi Jean ubarizwa mu itsinda rya The Blue Winners muri iki gitondo yahaye inkunga y’ibiribwa umufana ukomeye wa APR Rujugiro na Rwarutabura wa Rayon Sports.

Ibi biribwa yatanze muri iki gitondo birimo Ibitoki, Kawunga, Umuceri, Ibishyimbo, Isukari, Ifu y’igikoma n’ibindi mu gufasha imiryango yabo mu bihe nk’ibi bikomereye abasanzwe barya ari uko bagiye gukora akazi ka bubyizi.

MUNYANEZA Jacques wamenyekanye ku izina rya Rujugiro umufana wa APR FC wahawe ibi biribwa aganira n’Umuseke yavuze ko ari ibintu byamutunguye bimwereka ko hanze y’ikibuga abafana baba ari abavandimwe.

Ati “Ni ibintu byantunguye kubona umufana wa Rayon Sports mucyeba wa APR FC akora iki gikorwa cy’urukundo, biradushimishije kuko ibi biribwa bigiye kudufasha muri iyi minsi ikomeye turimo n’imiryango yacu.”

Rujugiro avuga ko muri iyi minsi itoroshye kubera Coronavirus we n’umuryango bari mu rugo bakurikiza gahunda za Leta by’umwihariko gukaraba kenshi gashoboka ku munsi.

@igicumbinews.co.rw