Ifoto y’Urwibutso: Safi Madiba ari kumwe n’umunyamideli wo muri Somalia

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Safi Madiba ari kumwe n’umunyamideli wo muri Somalia.

Ni nyuma yuko Safi Madiba ashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuva yajya kuba muri Canada aho abana n’umugore we, yise “I love you” igaragaramo umunyamideli wo muri Somalia.

Muri Gashyantare 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko Safi yerekeje muri Canada asanzeyo umugore we usanzwe ahatuye, kuri ubu uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yakorewe muri iki gihugu.

Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba “I Love you” ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo n’amasezerano atangwa hagati y’abantu bakundana.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Scrunji, umusore utunganya amashusho y’indirimbo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Safi Madiba yiyambaje umunyamideli usanzwe ukorera uyu mwuga muri Canada ariko ukomoka muri Somalia.

Safi yagize icyo avuga kuri uyu mukobwa wagaragaye bari kunwe muri iyi ndirimbo. Yagize Ati “Ni umukobwa bandangiye usanzwe amurika imideli hano muri Canada, ni umuhanga ariko sinari muzi njye namubonye umunsi wo gufata amashusho.”

Iyi ndirimbo ni iya mbere uyu muhanzi yikoranye nyuma yo gutandukana na The Mane yabarizwagamo.

Abajijwe niba byararangiye agiye gutura muri Canada akaba ariho azajya akorera umuziki, Safi Madiba yagize ati “Erega hano mfite ibyangombwa byo kuhaza, mu Rwanda ni iwacu kimwe n’ahandi ku Isi natemberera hamfitiye akamaro sinzirikiye hamwe. Njye n’ubu n’ejo mwakumva ndi nka Nigeria nagiye mu kazi cyangwa Tanzania, nzaza mu Rwanda. Sinumva impamvu kuba ndi aho nemerewe biteza ikibazo.”

Iyi ndirimbo Safi Madiba ayishyize hanze nyuma yo gusubika ibitaramo yagombaga gukorera muri Amerika ndetse no muri Canada guhera muri Gicurasi 2020 kubera Coronavirus.

Yavuze ko ategereje igihe iki cyorezo kizaba kigabanyije umurego akareba niba basubukura ibitaramo binyuranye yagombaga gukora.

Safi yari afite ibitaramo bitanu yagombaga kuzakorera muri Canada na Amerika guhera tariki ya 2 Gicurasi 2020.

@igicumbinews.co.rw

About The Author