Ifoto y’Urwibutso: Sugira Erneste yambaye umwenda wa Apr FC afashe mu ntoki uwa Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Sugira Ernest wakiniraga APR FC yatijwe Rayon Sports ku masezerano y’amezi atandatu nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’amakipe yombi kuri uyu wa Mbere.

Sugira Ernest yari amaze amezi abiri atabarizwa mu ikipe ya mbere ya APR FC nyuma yo guhagarikwa, akoherezwa kujya gukorera imyitozo mu ikipe y’abato ndetse akanakatwa 30% by’umushahara muri icyo gihe cy’ibihano.

Gusa igikomeje kuvugisha abafana batandukanye ba Rayon Sports na Apr FC nuko uyu mukinnyi ubwo yamaraga gutizwa muri Rayon Sports yagaragaye mu ifoto ari kumwe n’umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yambaye umwambaro wa Apr FC Ndetse afite mu ntoki undi uriho ibirango bya Rayon Sports.

Ibi byatumye bamwe batangiye kuvuga ko aya makipe asanzwe adacana uwaka yaba agiye kumvikana.

Wowe niko ubibona ?.

Bakunzi bacu twanabamenyeshaga ko buri munsi tuzajya tubagezaho Ifoto y’Urwibutso,kuyitoranya tukazajya dushingira kuyirimo kugarukwaho cyane ku mbugankoranyambuga.

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw