Ifoto y’Urwibutso: Ufite ubumuga bwo kutabona ucuruza amayinite (Mituyu)

Irambona David ni umusore ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, aho akora akazi ko kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga no kugurisha amayinite ya telefone.

Irambona yavuze ko ako kazi yagatangiye muri 2017. Umunyamakuru wa IGIHE yamusanze arimo gutanga izo serivisi ku muhanda wa kaburimbo imbere y’ikigo nderabuzima cya Nyamasheke.

Biragoye kumva uburyo umuntu utabona akora akazi kamusaba kubara amafaranga no gukoresha telefone kandi akoresha telefone isanzwe idafite uburyo bwihariye bworohereza abafite ubumuga bwo kutabona.

Irambona avuga ko kubara amafaranga bimusaba kumva uburemere bw’inoti kandi ngo nta muntu uramubwira ko yamuhaye serivisi mbi.

Ati “Umuntu agenda amenyera inoti yaba mu uburemere, mu ngano yayo. Bisaba gukoresha mu mutwe cyane. Abenshi baza kunsaba serivisi baza babyishimiye, hari n’abaza kureba ibyo bintu ko mbishoboye ndetse no kureba iyo ntambwe nateye nk’umuntu ufite ubumuga, baraza ahubwo bagatangara.”

Nubwo adakorera amafaranga yita ko ari menshi ariko ngo aramutunze kandi amufasha mu mibereho ye ya buri munsi kandi ngo yamufashije kwivuza uburwayi ndetse no kwirihirira amashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga, akaba afite n’igitekerezo cyo kurushinga mu mezi ari imbere.

Ati “Hari igihe ntahira aho ariko igihumbi nticyabura nubwo hari igihe bihinduka ukaba wabona menshi cyangwa macye. Byamfashije kwivuza mu nda n’umugongo aho nakoresheje miliyoni irenga gato, bimfasha kwambara n’ibindi byinshi kandi bindinda gusaba nk’abandi bafite ubumuga. Bimfasha kandi kuba nakodesha umurima nkawuhingisha nkabona inyungu. Mu mezi ari imbere ngomba gukora ubukwe”

Hari igihe ahura n’abantu bashaka kumwiba bitwaza ko atabona ariko abenshi arabavumbura nubwo mu mwaka ushize hari uwamwibye ibihumbi 280, bikaba byaramuteje igihombo.

Ati “Ni ibintu nkunda guhura nabyo ariko nifashisha kuri call center bakampa raporo mu magambo. Muri 2019 banyibye ibihumbi 280, narahombye. Umuntu yarayibye muhaye telefone ayakuraho dukurikiranye dusanga yayabikurije i Gatuna hafi muri Uganda.”

Yasabye inzego zibishinzwe gufasha abafite ubumuga kubona telefoni zifite uburyo buborohereza kuko byarushaho kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Irambona yavuze ko aramutse abonye ibyo bikoresho yarushaho kungera serivise atanga nko gutanga serivisi z’Irembo gukorana n’amabanki n’ibindi.

Photo: IGIHE

@igicumbinews.co.rw