Ifoto y’Urwibutso: Umucongomani warwanye intamabara ya kabiri y’isi yapfuye

Basomyi ba Igicumbi News uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Kaporali Daniel Miuki warwanye intambara ya kabiri y’isi yapfuye

Umwe muri ba ‘sekombata’ babiri bari basigaye bakiriho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo barwanye mu ntambara ya kabiri y’isi, yapfuye.

Kaporali Daniel Miuki yari afite imyaka 95.

Yapfuye ejo hashize tariki 07 Gicurusi 2020 , Apfuye mu gihe kuri uyu wa Gatanu hazirikanwa isabukuru y’imyaka 75 yo gutsindwa k’Ubudage bw’Abanazi mu ntambara ya kabiri y’isi.

Yinjiye mu gisirikare cy’abakoloni b’Ababiligi ubwo yari akiri umunyeshuri. Yari kumwe n’abandi Banyekongo babarirwa mu bihumbi.

Yarwanye ari ku ruhande rw’abarwanyi b’Ababiligi bari yaboyowe na komanda w’Umwongereza, Field Marshal Bernard Montgomery, muri Aziya barwana n’Abayapani.

Abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi bamwibukira ku kuba iteka yahoraga yishimira kubabwira inkuru z’uko iyo ntambara yagenze, akanabaririmbira indirimbo baririmbaga ku rugamba zo kubatera akanyabugabo.

Uwatanze ifoto: José Adolphe Voto

@igicumbinews.co.rw